Prof. Sam Rugege yasabye Ishuri Rikuru ry’Amategeko kujyana n’aho Isi igeze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kamena 2018 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yasabye Ishuri Rikuru ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, kwigisha abanyamategeko ibijyanye n’igihe Isi igezemo kugira ngo batange umusanzu mu iterambere wo guhangana n’ibyaha ndetse no gukora amategeko ajyanye n’igihe.

Kuri uyu wa Kane iri shuri rikuru ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ryahurije hamwe inzego zose zirebwa n’amategeko mu Rwanda, ngo bigire hamwe ibijyanye n’imyigishirize y’amategeko.

Prof. Rugege yavuze ko kwigisha neza amategeko ari ingenzi kuri sosiyete iyo ariyo yose kuko bituma haboneka abanyamategeko bakora amategeko aha sosiyete umurongo ngenderwaho, akarengera uburenganzira bw’abaturage ndetse akabaha urubuga rwo gutera imbere mu mibereho n’ubukungu.

Yasabye iri shuri kujyanisha integanyigisho yaryo n’igihe Isi igezemo kugira ngo hazaboneke abanyamategeko bahangana n’ibyaha bivuka umunsi ku wundi.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu bwacu ryihuta rigomba gushyigikirwa n’ubushakashatsi ndetse n’inyandiko birebana n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, kurengera umuguzi, imiyoborere y’ibigo by’ubucuruzi n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Igihugu gikomeje gutera imbere cyane, uko inzego zacu n’ubukungu bwacu bitera imbere niko hakenewe abanyamategeko bakomeye kandi bafite ubunararibonye.”

Prof. Rugege yavuze ko ubumenyi buhabwa abiga amategeko bugomba gushingira no mu kubushyira mu ngiro, kandi iri shuri rikaguka rigatanga umusanzu mu kurema inzobere mu by’amategeko zifite impamyabumenyi zihanitse.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanasabye iri shuri gukorana n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kuko ruri mu mwanya mwiza wo kurigira inama ku bikenewe muri serivisi z’amategeko zitangwa ndetse n’uburyo integanyanyigisho yakongerwamo imbaraga kugira ngo itange umusaruro.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza