Putin, Hollande bavuga Icyongereza nabi bikarangirira aho, kuki Myasiro yibasiwe? (video)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Nyakanga 2016 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Ururimi ni igikoresho kifashishwa n’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu, bagaragaza ibitekerezo byabo.Ni igikoresho gifasha abantu kumvikana, kugirana inama n’ibindi ngo batere imbere.

Ururimi rurigwa, waba wararuvukiyemo cyangwa utararuvukiyemo, niyo mpamvu iyo umwana atangiye kuvuga, avuga amagambo atumvikana uko bamukosora akagenda ayamenya gahoro gahoro, ku myaka runaka akaba afite ubushobozi bwo kwifasha kuruvuga noneho yemye, nta we ukimokosora.

Ntabwo umwana uvuze amakosa bamutuka, cyangwa se ngo bamuseke, ahubwo wumva icyo ashatse kuvuga wenda ukamubwira uti ubutaha uzajye uvuga utya.

Ni nako bigenda ku munyamahanga wagiye mu bindi bice bavuga indimi zabo, nubwo agerageza kwiga izo ndimi ngo azimenye kabone n’ubwo yaba ari mukuru gute, ntibamuseka iyo avuze amakosa, ahubwo bishimira ko yateye intambwe, ko ururimi rwabo ruri gukura kugeza n’aho banyamahanga barwifuza.

Tugaruke kuri Myasiro Jean Marie Vianney, Umunyarwanda witabiriye imikino ya shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri muri Pologne, wahesheje ishema igihugu, atahana umwanya wa 11 mu bakinnyi 34 barushanwaga bo muri shampiyona yiswe “2016 IAAF World Junior (U20) Championships”, akuraho umuhigo wa Valens Bivahagumye waherukaga gukora ibikomeye mu mwaka wa 2004.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wamubajije ibibazo mu Cyongereza kigoye kitumvwa na buri wese uretse abakivuga nk’ururimi kavukire cyangwa uwakize ku rwego umuntu yavuga ko ruhambaye.

Imbere y’igikoresho gifata amashusho (camera),Myasiro yihagazeho agerageza gusubiza ibibazo by’umunyamakuru uko abyumva.

Muri bike yabashije kuvuga, yagaragaje ko irushanwa ritari ryoroshye bitewe n’ikirere cyo muri Pologne gikonje cyane mu gihe amenyereye ubushyuhe mu Rwanda.

Icyongereza cya Myasiro bamwe bagihaye inkwenene ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, baba abakoresha Instagram, Twitter, Facebook na WhatsApp, ari nako bahererekanya amashusho ya Myasiro bamuha urwamenyo.

Icyongereza cya Putin, Hollande na Silvio Berlusconi

Ibikomerezwa birimo aba Perezida nka Vladmir Putin w’u Burusiya, Francois Hollande w’u Bufaransa na Silvio Berlusconi , ni bamwe mu bavuga nabi Icyongereza, ariko iyo bafashe ijambo bakakivugira mu ruhame birangirira aho nta muntu n’umwe ubaha inkwenene.

Bakivuga nabi rwose ku buryo uramutse ukizi neza, ntiwigengesere ushobora gusanga bagutwaye, bakuziza guseka Perezida.

Ururimi kavukire rw’Abanyarwanda ni Ikinyarwanda, ariko bitewe ni uko rudakoreshwa na benshi cyane mu gutanga ubutumwa bwumvikana henshi ku isi ,umuntu wese muri iki gihe agerageza kuba nibura azi Icyongereza cyangwa Igifaransa. Bikaba akarusho iyo abizi byombi.

Ese birakwiye ko abantu bavugiriza induru Myasiro bamuziza Icyongereza gike yavuze kandi hari na bamwe mu bikomerezwa batakizi neza ndetse bari inyuma ye cyangwa abandi usanga bahabwa inkwenene ngo bavuze ururimi nabi?

Myasiro yagerageje gusobanura igitekerezo cye

Niba umunyamahanga uvuze Ikinyarwanda nabi ntawe umuseka ahubwo ugasanga hari abishimira kumva apfundikanya amagambo kugira ngo abashe kuvuga uririmi rutari urwe, kuki Myasiro we yazira kuvuga ururimi rutari kavukire nabi?

Abahanga mu ndimi n’abene rurimi kenshi ntibajya baseka umuntu uvuze nabi ururimi rutari kavukire, cyangwa ngo bannyege urwanditse nabi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati“Njye nta munyamahanga uranseka nzira ko namubwiye Icyongereza kibi kuko aba abizi ko atari ururimi rwanjye kavukire, rwose ntangazwa n’Abanyarwanda usanga baseka bagenzi babo mu gihe usanga hari n’abatazi Ikinyarwanda neza.”

Miss Mutesi Aurore, Nyampinga w’u Rwanda 2012 ari mu bagaye cyane abasetse Myasiro.

Yavuze ko Abanyarwanda bari bakwiye kwishimira ko yabahesheje ishema kurusha uko baseka.

Miss Mutesi amaze kunenga abari guha urw’amenyo Myasiro, benshi mu bamukurikira kuri Facebook bamushimiye cyane ndetse bunga mu rye bavuga ko ‘bidakwiye kumuseka kuko atari yagiye muri Pologne kwerekana ko ari intyoza mu kudidibuza indimi’.

Hari ubwo usanga benshi bihutira kunenga bagenzi babo kandi nabo nabo atari ba miseke igoroye.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri Twitter bigaragaza ko bishyigikiye Myasiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza