Radisson Blu yasabanye n’abana 120 barimo abatishoboye batabonye ubasohokana kuri Noheli

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 06:32
Yasuwe :
0 0

Ku munsi mukuru wa Noheli usanga ababyeyi bakoze iyo bwabaga ngo bashimishe abana babo, bakabatembereza ndetse bakabagaburira neza ariko hari n’abandi batabona ubitaho uko bikwiye.

Radisson Blu Hotel and Convention yatekereje gusabana n’abana 120 harimo n’abaturuka mu miryango itishoboye batabona ubitaho buri mwana ku giti cye, ibategurira umunsi udasanzwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Ukuboza 2017.

Abakozi ba Radisson Blue bagaburiye abana, banabatembereza muri Convention Center, baridagadurana mu kubagaragariza urukundo.

Abana batumiwe na Radisson Blu ni abarererwa mu kigo cya Centre Cyprien et Daphrose Rugamba, abo mu cya “Mai Childhood Academy” hazwi nko kwa Gisimba ndetse n’abandi bo mu miryango isanzwe bahurira mu isomero rya Nyamirambo Women Center.

Umuyobozi wa Hotel Radisson Blu, Sami Durelli, yavuze ko bashatse kugaragariza urukundo abana ariko cyane cyane ababayeho mu buzima bwihariye nk’abarerwa n’imiryango yita ku bana.

Yagize ati“Muri Radisson Blu twumva ko dufite inshingano kuri sosiyete duherereyemo, uyu munsi twatumiye ibigo bifite ibikorwa byo kwita ku bana kugira ngo twishimane nabo muri ibi bihe bya Noheli; ni impano ya Noheli twashakaga kubaha.”

Yongeyeho ati "Twishimye cyane kubabona baseka, bidagadura kandi bishimira gutembera muri Convention center hamwe natwe.”

Abana bishimiye cyane gutemberezwa muri Convention Center bagezemo bwa mbere.

Nsabimana Pascal w’imyaka 13 wo muri Centre Cyprien et Daphrose Rugamba ati “ Nishimye cyane kuko najyaga mpabona muri televiziyo. Ikindi cyanshimishije ni uko nariye ibiryo byo muri hotei… biba ari byiza cyane.”

Uwamariya Marie Ange w’imyaka 13 wari waturutse mu isomero rya Nyamirambo Women Center ati “Nishimye cyane kuko natembereye ndetse nungutse n’inshuti nshya.”

Umuyobozi wa Centre Cyprien et Daphrose Rugamba, Bitega Joseph, yatangaje ko bashimye Radisson Blu and Convetion Center kuko batekereje ku bana bihariye.

Ati “Twabashimiye kuko usanga abana dufite ari abana baba baravuye mu miryango kubera ibibazo by’amakimbirane bityo bakaba baragize ibihe bike byo kwishima mu buzima bwabo. Ni igikorwa cyiza kuko gituma bumva ko ari abana nk’abandi.”
Abana batumiwe bari hagati y’imyaka irindwi na 13 baririmbye, barabyina ndetse baridagadura, banezezwa no gutembera muri Convention Center.

Abana batumiwe bari hagati y’imyaka irindwi na 13 baririmbye, barabyina ndetse baridagadura, banezezwa no gutembera muri Convention Center.

Abana bagize umwanya wo kwidagadura
Abayobozi bakuru muri hotel nibo bakiraga abana
Abayobozi bakiriye abana ku meza yo muri Radisson Blu Hotel
Abana bishimiye gufungurira muri hoteli y'inyenyeri eshanu
Abakozi ba Radisson Blu Hotel bitaye ku bana
Umuyobozi wa Radisson Blu Hotel, Sami Durelli, yasangiye n'abana
Père Noël yashimishije abana anabaha impano
Abana basusurukijwe mu ndirimbo ziryoheye amatwi n'umurya wa gitari
Bishimiye kwicara muri Convention Center
Abana bishimiye gusura Convention Center

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza