RCS yafashe ingamba zo gukumira abagororwa batoroka gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2019 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, basoje umwiherero w’iminsi itatu waberaga mu karere ka Bugesera, wafatiwemo imyanzuro irimo igamije gukumira uburyo abagororwa batoroka za gereza.

Uyu mwiherero wa kane w’abayobozi ba RCS wahuje ubuyobozi bukuru bw’uru rwego, abayobozi b’imirimo muri RCS ndetse n’abayobozi b’amagereza.

Imibare yerekanye ko hari imfungwa n’abagororwa bagerageza gutoroka gereza, aho mu mwaka ushize hatorotse abagororwa bagera kuri 46, abagera kuri 13 baracyashakishwa naho batanu bararashwe barapfa.

Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba yavuze ko hari ingamba zafashwe zirimo guhugura abakozi bashinzwe za gereza ndetse no gusobanurira imfungwa n’abagororwa ububi bwo gutoroka gereza batarangije igihano cyabo.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko hamaze kubaho impinduka mu micungire ya za gereza, urebye uburyo abantu bafunzwe bigishwa kwirinda ibyaha bakiga n’imyuga itandukanye.

Yavuze ko ubu harimo kuvugururwa amategeko arebana no gufunga, hagamijwe kugabanya abantu bajyanwa mu magereza, hakifashishwa nk’imirimo nsimburagifungo no gukoresha impeta z’ikoranabuhanga, zambikwa umuntu wagenewe ahantu runaka atagomba kurenga.

Uwizeyimana yavuze ko muri gereza hagombye gufungirwamo abantu ba ruharwa bashobora guteza umutekano muke, ariko na wa ruharwa akagororwa ku buryo azagaruka mu baturage yarahindutse.

Ati “Ikigamijwe ni ukugorora si ugufunga aho abantu bapfiraga nka cyera muri gereza cyangwa ngo babe nk’ibisimba. Ntabwo uyu munsi wafata amagereza dufite ngo ayagereranye nay’igihe cyashize.”

Umwiherero wa 4 wa RCS wari ugamije no kureba uburyo igenamigambi ry’umwaka wa 2018-2019 ryashyizwe mu bikorwa ndetse no kwitegura gushyira mu bikorwa ury’umwaka utaha uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

Abayobozi bakuru ba RCS bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusoza umwiherero
Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba yavuze ko hari ingamba zafashwe zirimo gusobanurira imfungwa n’abagororwa ububi bwo gutoroka gereza batarangije igihano cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza