RDB yagabiye imiryango 729 ituriye Pariki y’Ibirunga inatangaza imishinga ya miliyoni zisaga 300 Frw (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Kanama 2019 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyashyikirije abaturage inka 729 muri gahunda ya Leta yo guteza imbere abaturiye za pariki, aho bagenerwa 10% by’inyungu yavuye mu bukerarugendo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo RDB yashyikirije izo nka abaturage batishoboye bo mu turere twa Burera, Nyabihu, Musanze na Rubavu, uyu ukaba ari umwe mu mishinga 37 yatewe inkunga na leta mu ngengo y’imari ya 2018/19 muri gahunda yo gusaranganya n’abaturiye pariki ku musaruro w’ubukerarugendo, yagenewe miliyari 1.5 Frw.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, aho abahawe inka ari abaturiye cyane cyane ikirunga cya Kalisimbi, muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, Belise Kaliza, yavuze ko leta yiyemeje guteza imbere abaturiye za pariki hifashishijwe ibikomoka ku bukerarugendo, aho kuva mu 2005 bahabwaga 5%, kuva mu 2017 bikagera ku 10%.

Kaliza yavuze ko gahunda yo gusangiza abaturage inyungu iva mu bukerarugendo igamije gushyigikira ibikorwa by’iterambere by’abaturiye za pariki z’igihugu, ibi bikorwa bikaba bimaze gutangwamo miliyari 5.2 Frw mu mishinga 647 y’abaturage.

Ati “Mu mishinga y’abaturage yarangiye harimo kubaka ibyumba by’amashuri birenga 250, ibigega 80 bitega amazi y’imvura, inzu 120 zubakiwe abatishoboye, amasoko ya kijyambere ane, amakusanyirizo atandatu y’amata. Ni imishinga twemera ko ifite icyo yahinduriyeho abaturage mu mibereho mu buryo bugaragara. Ni byinshi ariko birumvikana ko ibikenewe na byo bikiri byinshi.”

Yavuze ko muri uyu mwaka, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’uturere dukora kuri pariki y’ibirunga, hatoranyijwe umushinga wo gutanga inka.

Ati “Ni ukugira ngo na bo batunge babikesha umutungo rusange ubungabungiwe muri Pariki. Bityo kunywa amata akomoka ku bukerarugendo bizabe ihame. Twishimiye ko muri izo nka, ubu esheshatu zamaze kubyara hano muri Nyabihu kandi hari n’izindi zerera.”

“Hatanzwe inka 729 ariko binyuze muri gahunda ya Girinka, turateganya ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri, imiryango yagabanye izaba yaramaze kwitura no kuziturira abaturanyi. Nyuma y’imyaka ine, hatagize ikibangamira imyororokere yazo, imiryango izaba yoroye biturutse kuri iyi gahunda y’ikubitiro ishobora kuzaba imaze kwikuba kane, ni ukuvuga imiryango 2900.”

Izo nka kandi zizaba zikomeje no gutanga amata ku mubare munini w’abaturage, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yashimiye RDB yahisemo kugabira abaturage, ashimira abaturiye pariki bagize uruhare mu gutuma umusaruro wa pariki wiyongera.

Ati “Iki ni igikorwa gikorerwa abaturiye za pariki, ariko nta muturage utarakamiwe n’ubukerarugendo bw’igihugu, kuko n’amafaranga avamo ajya mu ngengo y’imari y’igihugu ariko hakabaho n’ibikorwa nk’ibingibi byihariye. Tukaba dusabwa rero gukomeza gufatanya.”

Yavuze ko kutabungabunga ibinyabuzima by’agasozi ari “nko gutema ishami uryicayeho” urebye umusaruro bitanga, asaba abaturage kurushaho gutanga umusanzu mu kubyitaho.

Yakomeje ati “Tumaze gutera intambwe ishimishije ariko akazi ko kubungabunga pariki z’igihugu karacyakomeza, kandi turasabwa gukomeza gukora ibikorwa bizikikije bibyara inyungu byaba amahoteli n’ibindi, kuko ubukerarugendo ni twebwe bufitiye akamaro.”

Yibukije abaturage kurushaho kwita ku mutekano, kuko ari ingenzi ku bikorwa byose by’abaturage byaba ubukerarugendo ndetse no mu kubungabunga ingagi by’umwihariko.

Senkike Felicien w’imyaka 58 utuye mu murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu wahawe inka, yavuze ko mbere yagorwaga cyane no kubona ifumbire, ku buryo atangiye kugira icyizere cy’iterambere hamwe n’abana be umunani.

Yagize ati “Mbere ubuzima ntabwo bwari bwiza, ari ifumbire y’ibishingwe, ari n’amata ntabwo abana bayabonaga, ariko maze kubona inka, ibintu byose byarahindutse. Abana banywa amata, nabonye ifumbire, ubu ndi kwiteza imbere.”

Aba baturage bavuga ko bakomeje ibikorwa by’iterambere, ku buryo n’abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa muri pariki, bakataje mu mishinga inyuranye y’iterambere no kubungabunga pariki.

Iyi mishinga yose imaze gukorwa yafashije abaturage kugerwaho n’amazi meza, amata, amavuriro, ibyumba by’amashuri n’inzu z’abatishoboye baturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihuhu y’Ibirunga.

Mu mishinga Kariza yagarutseho yarangiye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari harimo uwo kubakira abatishoboye mu mirenge ya Karengera na Karambi mu Karere ka Nyamasheke watwaye miliyoni 86 Frw n’umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri y’inshuke no gushyiramo ibikoresho mu ishuri rya Nyamugari muri Karongi watwaye miliyoni 17 Frw.

Hari n’imishinga itegereje kurangira irimo uwo gusana inzu z’abatishoboye mu ngo 45 muri Musanze uzatwara miliyoni 107 Frw; kwagura ibikorwa by’ubuvuzi muri Nyabihu bizatwara miliyoni 88 Frw; kwagura ibyumba by’amashuri bizatwara miliyoni 49 Frw muri Burera na miliyoni 54 Frw muri Rubavu no kugeza amazi meza ku batuye mu murenge wa Bushekeri bizatwara miliyoni 62 Frw.

Hari kandi kubakira ikusanyirizo aborozi bo mu karere ka Rusizi bizatwara miliyoni 26 Frw no kubaka umuhanda w’ibilometero 15 uva Gakoma ujya Mutumba kuirembo rishya rya Pariki y’Igihugu y’Akagera, mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi Mukuru muri RDB Ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu, Belise Kaliza, yavuze ko leta yiyemeje guteza imbere abaturiye za pariki
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, yashimiye RDB yahisemo kugabira abaturage
Habaye ubusabane nyuma y'igikorwa cyo gutanga inka ku batishoboye
Abashumba bakinnye ibizwi nko kunyabanwa

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza