RDB yahembye abantu 10 nk’indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza (Amafoto)

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) cyashimiye abakozi 10 babaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza ku babagana, isaba Abanyarwanda bose kwimakaza uwo muco.

Ku mugoroba wo kuwa 6 Ukwakira 2017, ni bwo RDB yasoje icyumweru cyahariwe gutanga serivisi nziza no kubaka icyizere mu bakiliya ; yanatangaje ko yagiye ibaza abantu batandukanye ibona abantu b’indashyikirwa bakira neza ababagana.

Abahembwe barimo Antoinette Kayitesi ushinzwe kwakira abakiriya muri muri Access bank; Dr Mouhammed Okasha ukora mu ivuriro rya Legacy Clinic; Kizito Jean Pierre, Noteri muri Minisiteri y’Ubutabera; Kagiraneza Sylivanus ushinzwe umutekano kuri I&M Bank; Mutesi Gafirigi Eveline ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB); Ndekwe Morris ukora muri Pharmacie Vine; Uwiringiyimana Etienne ukora mu Karere ka Nyaruguru; Ngoga Denis ukora muri Galaxy Hotel na Sgt Alexis Murenzi uzwiho ubunyamwuga mu kazi akora nk’umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Buri wese ashishikarizwa gutanga serivise nziza, dore ko nta kiguzi bisaba uretse kubigira umuco.

Kayitesi Antoinette uri mu bahembwe yari asanzwe ari umusekirite kuri Access bank, ashimirwa kwakira neza abamugana aza guhembwa kugirwa ushinzwe kwakira abakiliya.

Yagize ati “Batubwiye ko kwakira abantu tukabaha ikaze bataha tukabasezera, nsanga kubikora ntacyo bitwaye nyuma baza kumpa gukora ako kwakira abakiliya, mbishimira Imana kuko niyo yabimpaye.”

Uretse gutanga ibihembo, Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yavuze ko ubukangurambaga bwo gutanga serivisi nziza bwatangira, Abanyarwanda batangiye gusobanukirwa ariko ngo haracyari inzira ndende igikenewe guterwa.

Yagize ati “Murabizi ntabwo turage ku 100% mu mitangire ya serivisi, haracyari aho serivisi zigenda buhoro, haracyari aho usanga abantu batakira abandi neza, turakigisha. Ikibazo kiracyari imyumvure igomba guhinduka ariko hakaba n’ikibazo cyo kuvuga ngo abantu bose baba abakozi bato, baba abayobozi, ibintu babigire umuco wabo. Nkunda kuvuga ngo abayobozi ibi bintu babyitabiriye bakabigira ibyabo n’abakozi babo babikurikiza.”

Raporo ya Global Competitiveness report 2016 yashyizwe u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, irugira urwa kabiri muri Afurika ariko ruba urwa 41 ku Isi mu mitangire ya serivisi.

Nsabimana ati “Birumvikana ko turamutse tubaye aba mbere ku Isi ntabwo byaba ari bibi, byaba ari byiza cyane, haracyari intamwe ndende igomba kubanza guterwa kugira ngo abantu bamenye imitangire n’imivugururire mu mitangire ya serivisi."

RDB ivuga ko kuva 2014 hatangira ubukangurambaga bwo kwakira neza abakugana buzwi nka "Nayombi" u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 117 rugera ku 41 ku isi mu gutanga serivise nziza.

Sgt Alexis Murenzi (ibumoso) ashimirwa umurava agaragaza iyo ayobora imodoka mu muhanda wo ku Gishushu
Sgt Alexis Murenzi yahembwe nk'Umupolisi uzwiho ubunyamwuga mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM), Vincent Munyeshyaka, yahamagariye ibigo byose gutanga serivise uko bikwiye
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr Usta Kaitesi ashyikiriza igihembo Ingabire Liliane ushinzwe amasoko muri RISA
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege
Ngoga Denis ukora muri Galaxy Hotel(ibumoso) ashyikirizwa igihembo n'Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel
Kizito Jean Pierre, Noteri muri Minisiteri y’Ubutabera ashyikirizwa ishimwe ryo gutanga serivise nziza
Kagiraneza Sylivanus ushinzwe umutekano kuri I&M Bank (ibumoso) ashyikirizwa ishimwe na Anaclet Kalibata, Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Abinjira n'Abasohoka
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi ashimira Antoinette Kayitesi ushinzwe kwakira abakiriya muri muri Access bank
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka ashimira Dr Mouhammed Okasha ukora muri Legacy Clinic
Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi muri RDB, Nsabimana Emmanuel
Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, ageza ijambo ku bari bitabiriye ibi birori
Steve Mutabazi, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza