RDB yatangiye ubukangurambaga bwo kwandika ibihangano by’abahanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Senderi, Munyanshoza Dieudonné, Sgt.Maj. Robert Kabera na Intore Tuyisenge bashyizeho ibiciro ku bazajya bakoresha ibihangano byabo mu bikorwa bibyara inyungu cyangwa mu ruhame nta burenganzira, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere,RBD, nacyo cyahise gitangiza ubukangurambaga ku bahanzi kibashishikariza gutera ikirenge mu cy’aba bahanzi bakandikisha ibihangano byabo.

Ubu bukangurambaga bwa RDB bufite insanganyamatsiko igira iti “Hesha Agaciro umutungo wawe, shinganisha igihangano cyawe”. Buzanyura mu turere dutandukanye tw’igihugu bushishikariza abahanzi guhumuka no gutangira kubyaza inyungu ibihangano byabo.

Nzaramba Eric Senderi umaze kwamamara mu muziki nka Senderi International Hit, niwe muhanzi watoranyijwe agenda ashishikariza abandi gutera ikirenge mu cye bagashinganisha ibihangano byabo.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Musanze ndetse kizakomereza i Kayonza, Nyarugenge no mu tundi turere. Kwandikisha igihangano ni ubuntu.

Senderi yabwiye IGIHE ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro ndetse buri muhanzi wese yakagombye gukora.

Ati “Njye ubutumwa ntanga nk’umuhanzi ni uko urubyiruko n’abakuru mwitinyuka mukandikisha ibihangano byanyu kuko itegeko ribarengera rihari niyo waba utakiriho bizatunga abagukomokaho kuko ni umutungo mu by’ubwenge.”

Ibihangano byandikwa ni ibyo mu byiciro bitandukanye birimo ubugeni, ubukorikori, indirimbo n’ibindi.

RDB itangije iki gikorwa nyuma yaho abahanzi benshi bajya bataka bavuga ko bicwa n’inzara kandi bafite ibihangano byakabaye bibabeshejeho.

Nka Makanyaga Abdul aherutse gutangaza ko acibwa intege no kuba ibihangano bye bikoreshwa n’abantu batandukanye ariko ntabibonemo inyungu.

Icyo gihe yagize ati “Ugera aho nawe ugacika intege, utanze amafaranga yawe ibihumbi nka 600, ni menshi. Ukoze indirimbo wenda eshanu cyangwa esheshatu noneho ujye kumva wumve kanaka niwe uri kuzirya wowe wicaye uri kwiyicira isazi ku munwa. Bica intege.”

Makanyaga yavugaga ko afite indirimbo zirenga ijana atarashyira hanze kuko atazongera kwivuna akora indirimbo nshya n’izo afite ntacyo zimumariye.

Yemezaga ko umunsi hazajyaho uburyo umuntu azatungwa n’umuziki natwe umwibye aribwo indirimbo zizaboneka ari nyinshi akavuga ko hari ibihangano byinshi by’abahanzi biba biri mu kabati banga gusohora bavuga icyo birabamarira.

Mu Ukwakira umwaka ushize abahanzi barimo na Senderi bafashe icyemezo cyo gushyiraho ibiciro ku bakoresha indirimbo zabo harimo n’izo Kwibuka nyuma yo gusanga mu myaka irenga 20 bamaze mu muziki, ibihangano byabo bikoreshwa n’abantu mu nyungu bwite nyamara bo ntihagire icyo bibamarira.

Icyo gihe bavuze ko babanje gushinganisha ibihangano byabo muri RDB bakabyandikisha ndetse bakavuga ko umuntu uzongera guhirahira abikoresha mu buryo butemewe hazitabazwa itegeko.

RDB irifuza ko buri muntu wese ufite igihangano yatangira kungukirwa nacyo
Senderi yatoranyijwe nk'umwe mu bahanzi bamaze gusobanukirwa n'akamaro ko gushinganisha ibihangano
Hesha Agaciro umutungo wawe, ni ubukangurambaga bwo kwandikisha ibihangano bwatangijwe na RDB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza