RDC: Abadepite bo mu ishyaka rya Tshisekedi barashinja abo kwa Kabila kwandagaza Perezida

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Kamena 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ryashinzwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila, ryajemo urunturuntu nyuma y’uko abadepite bo mu ihuriro ry’amashyaka FCC, bandagaje Perezida wa Repubulika bajora ibyemezo afata.

Abadepite bo mu ishyaka rya Tshisekedi ari nabo bake barashinja abo mu ishyaka rya Kabila, kwandagaza no kuvuga amagambo y’ibitutsi kuri Perezida Tshisekedi mu mpaka zabereye mu nteko ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu.

Izi mpaka zasembuwe n’abadepite bo mu ishyaka FCC rya Kabila, banengaga abantu babiri Perezida Tshisekedi yahaye imirimo barimo utavuga rumwe n’ubutegetsi Antoine Gabriel Kyungu wa Kumwanza w’imyaka 80 wagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’ibijyanye na gari ya moshi.

Mu itangazo abadepite bo mu ishyaka rya Tshisekedi banditse kuwa Gatandatu, bavuze ko ‘ari ibintu bisanzwe bizwi ko mu cyumba cy’inteko atari ahantu ho kuganirira ibijyanye n’ibikorwa by’ubutegetsi bya Perezida wa Repubulika’.

Bakomeza bagira bati “Ibyakozwe na bagenzi bacu bo muri FCC byo kuganira ku mateka yasinywe na Perezida wa Repubulika, ntabwo byemewe kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga”.

Perezida Félix Tshisekedi niwe watsinze amatora yo kuwa 30 Ukuboza, ariko afite abadepite babarirwa muri mirongo kuri 500 bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Uwo yasimbuye Kabila, yemeye guhara ubutegetsi ariko asigarana imbaraga nyinshi cyane mu miyoborere kuko afite abadepite 300 mu nteko, bikaba ari ibintu byamaganwa n’urundi ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ku rundi ruhande, Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka ryiswe Lamuka, wemeza ko ari we watsinze amatora, ntahwema kuvuga ko ruswa yongeye kwimikwa muri RDC.

Kuwa Gatanu nibwo urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro itorwa ry’umuhanzi Jean Goubald Kalala, wari watorewe mu ishyaka ry’abatavuga rumwe rya D.O, ndetse n’itorwa rya Chérubin Okende wo mu ishyaka rya Moïse Katumbi.

Aba bombi basimbuwe na Pierre Kangudia na Wivine Moleka, bo mu ishyaka FCC rya Kabila.

Fayulu yanditse kuri Twitter ati “Ni gute urukiko rushobora gusobanura ibyemezo byarwo bibogamye. Ni igikorwa cya ruswa gikomeje kwimikwa.

Ubufatanye bwa Perezida Tshisekedi na Kabila bwajemo urunturuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza