RDF yasoje igikorwa cyo gusimburanya abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 15 Ukuboza 2016 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimburanya abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani.

Icyiciro cya nyuma cy’abasimbuwe mu butumwa, kigizwe n’abasirikare 120 bari muri Batayo ya 49 bageze ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2016 mu ma saa munani bazanywe n’indege ya RwandAir.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 24 Ugushyingo 2016 gisoje Ingabo z’u Rwanda zisimburanije Batayo eshatu ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ifatanije na Afurika yunze Ubumwe i Darfur (UNAMID).

‎Umugaba w’Ingabo zigize Batayo ya 49, Lt Col David Murenzi waje azanye n’icyiciro cya nyuma cy’abasirikare, yatangaje ko ubutumwa izi ngabo zikubutsemo bwagenze neza.

Ati“ Twatunganyije neza akazi twari dushinzwe turinda umutekano w’abaturage mu bice bitandukanye bya Darfur aho ingabo zacu zari zifite ibirindiro, mu bice bimwe aho mbere byari bigoye kuba wahagera kubera intambara zidashira ubu dusize hari umutekano".

Lt Col Murenzi yavuze ko banakoze ibikorwa bigamije kugarurira ikizere abaturage nko kububakira amashuri, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana, ibigega byo kubika amazi, supaneti n’ibindi byahawe abaturage babikeneye baba mu nkambi z’impunzi i Darfur.

Nk’urugero mu Ugushyingo tariki 20, Batayo ya 49 yahaye abana bato b’inshuke ishuri babubakiye rishobora kwakira abana 40 ryubatswe mu nkambi y’impunzi yitwa GARSILA i Nertiti mu Ntara ya Darfur.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i Kigali bakiriwe n’Umugaba w’agateganyo w’Ingabo zigize Diviziyo ya 1 ya RDF, Brig Gen Denis Rutaha, wabahaye ikaze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Rutaha yashimiye ingabo zivuye mu butumwa kuba barahesheje ishema u Rwanda batunganya inshingano z’akazi kabajyanye kandi bakerekana ikinyabupfura.

Ati “ RDF ifite raporo ku bikorwa byose mwakoze byiza byashimwe n’abaturage ba Darfur hamwe na UNAMID, aba bose bashimye imyitwarire myiza n’akazi mwakoze muhesha ishema igihugu cyacu ”.

Yabasabye ko bakomera ku ndangagaciro za RDF, bagahorana ikinyabupfura kuko ariwo musingi Ingabo z’u Rwanda zubakiyeho kuva kera.

U Rwanda ubu rufite Batayo 6 ziri mu butumwa hirya no hino ku Isi, hakiyongeraho Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere uri mu butumwa muri Sudani y’Epfo, hamwe n’Ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri bikorera mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique. Rufite kandi umwanya wa Gatanu ku Isi mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro.

Batanga ibigega bibika amazi mu nkambi y'impunzi
Aha batahaga ishuri ryisumbuye ryubakiwe abana mu nkambi ya EL Salaam, El Fasher mu Ntara ya Darfur
Batanga ibikoresho by'ishuri Nertiti
Brig Gen Rutaha aha ikaze Ingabo z'u Rwanda zikubutse mu butumwa bw'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza