REB yahakanye ko yatanze itegeko ryo kwimura abanyeshuri mu gihiriri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 10:34
Yasuwe :
3 3

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyatangaje ko nta tegeko kigeze giha abarimu ryo kwimura abanyeshuri hafi ya bose, uburyo bukunze kunengwa ko hari abava mu mwaka bakajya mu wundi nta bushobozi bafite.

Imvugo ya ‘Promotion Automatique’ imaze kogera mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko kogera kwayo si ubwiza bayishima ahubwo ni inenge ivugwaho yo kuba intandaro y’igabanuka ry’ireme ry’uburezi.

Abarimu bavuga ko bimura abana bose haba ababishoboye n’abatabishoboye kugira ngo batazabazwa impamvu babasibije, bikabagiraho ingaruka.

Imwe mu ngaruka, Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Save The Children mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana 13 % barangiza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.

REB yatangaje ko nta mwarimu yigeze iha itegeko ryo kwimura abanyeshuri badashoboye.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse ku maradiyo atandukanye kuri iki Cyumweru, Umuyobozi Mukuru wa REB Gasana Janvier yavuze ko ahubwo abarimu babikora badashaka kubazwa inshingano zabo.

Yagize ati “Iyi mvugo yo Promotion Automatique ntaho yanditse na hamwe, ni ibintu bihimbiye. Ntabwo Mineduc yigeze ibwira abantu ngo nimushumure , murekure abantu bagende.Hari hasanzwe hari imyumvire yo kuvuga ngo umwarimu aje mu ishuri aje kugosora ubizi n’abatabizi kandi abatabizi birwarize.Iyo myumvire niyo Mineduc yashatse guhindura.”

Gasana avuga ko uburezi ku Isi hose bugena ko umwarimu wigishije neza nibura abatarumvise ibyo yabigishije badakwiye kurenga 10 %, icyakora mu gihe birenze atanga impamvu.

Ati “Twashatse kujya ku barimu cyane cyane tubereka ngo ‘niba mufite akazi ko kwigisha umwana ngo amenye ni ugukora igishoboka cyose umwana akakimenya’. Mu gihe nta cyahindutse kidasanzwe, ntabwo abana batazi ibyo bagomba kumenya bakagombye kurenga 10 %. Si itegeko, niko uburezi bubigena.Niba barenze 10 % turashaka kubona ibisobanuro, ntabwo MINEDUC yigeze ibuza gusibiza abana mu gihe ibona ko biri ngombwa.”

Gasana asanga ahubwo abarimu barigize ntibindeba, bakanga gusibiza abana badashoboye ngo batabibazwa.

Ati “Ahubwo abarimu bashobora kuba bashaka kuguma muri wa mudendezo bavuga ngo sinzabazwe abo barenze ku 10 % kuko ntabwo nabona uko mbisobanura. Kandi hari ibisobanuro byashobora gutangwa bikanumvikana.”

REB ivuga ko hari impamvu zishobora gutangwa zikumvikana nko kuba abanyeshuri biga bacucitse, kuba umunyeshuri yarwara n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe Ngirente mu Ukuboza 2017 yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 28,635 no guha akazi abarimu bashya mu mashuri abanza bangana na 18,016 mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza