REB yahawe ibitabo ibihumbi 40 bizifashishwa mu gutoza abanyeshuri amahoro n’indangagaciro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Kamena 2019 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust, washyikirije ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ibitabo ibihumbi 20 n’imfashanyigisho ibihumbi 20, bizifashishwa mu gutoza abanyeshuri amahoro n’indangagaciro.

Ibyo bikoresho REB yashyikirijwe kuri uyu wa 11 Kamena 2019, bizatangira gukwirakwizwa mu mashuri mu byumweru bibiri.

Bikubiye mu masezerano impande zombi ziheruka kugirana nyuma yo guhuriza hamwe amahoro n’indangagaciro mu nteganyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi.

Kwigisha amahoro n’indangagaciro byashyizwemo kubera uruhare bifite mu kubaka umuco mu rubyiruko, kurwongerera ubushobozi bwo gutekereza kandi mu buryo bwagutse, kugira ubumuntu n’ibindi bigamije kubaka umuryango.

Umuyobozi wa Aegis Trust, Mutanguha Freddy, yavuze ko ibyo bitabo bahaye REB bizafasha abarimu gushyira mu bikorwa inyigisho zihuriza hamwe amahoro n’indangagaciro.

Ati “Byanditswe n’abarezi, byandikirwa abarezi kugira ngo bireme umuco w’amahoro mu byumba by’amashuri n’ibigo by’amashuri byabo. Nubwo urugendo rwahura n’imbogamizi, birashoboka ko habaho amashuri n’umuryango buri wese yumva atekanye, afite agaciro kandi yubashywe.”

Ibyo bikoresho biteganya uburyo buri somo risigira ubumenyi buhagije, buri mwarimu akabasha kwigisha amahoro. Ibyo kandi ngo bizanazamura ireme ry’uburezi ku buryo bufatika.

Minisiteri y’uburezi na REB byizeye ko kwigisha amahoro n’indangagaciro bizashishikariza buri wese mu kubaka umuryango n’isi bitekanye.

Guhera 2016, Umuryango Aegis Trust wakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro n’indangagaciro mu Rwanda binyuze mu gutanga ibitabo n’imfashanyigisho byo kubishyira mu bikorwa.

Abayobozi bayoboye iki gikorwa
Ibitabo REB yahawe bizafasha mu kwigisha amahoro n'indangagaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza