REG yahaye amashanyarazi imiryango 400 muri Gasabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyagejeje amashanyarazi ku miryango 400 yo mu Kagari ka Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo kubakura mu kizima.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Werurwe 2018, nibwo imiryango yo mu Kagari ka Nkuzuzu yahawe amashanyarazi ashamikiye ku muyoboro ureshya na kilometero 15.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko bari babayeho nabi kuko no kubona aho basharija telefone zabo byabasabaga gukora ingendo ndende.

Nshimiyimana Alexis wo mu Mudugudu wa Cyityazo yagize ati “Byatunejeje kuko noneho natwe nibwo twakwemera ko tubaye Abanyakigali buzuye. Mbere yo guhabwa amashanyarazi no kubona aho gusharija telefone byadusabaga gukora urugendo rw’isaha n’igice.”

Mukamwiza Béatrice we yagize ati “Twishimiye kuva mu icuraburindi, twari tubayeho mu bwigunge kumva radiyo cyangwa kwiyogoshesha byari ikibazo ariko ubu turashima Leta y’u Rwanda yatugejejeho amashanyarazi.”

Umuyobozi wa REG, Ishami rya Remera, Fred Kagabo, yavuze ko gutanga amashanyarazi mu bice byose by’igihugu biri muri gahunda yo gukura abaturage mu icuraburindi no kubafasha mu iterambere.

Yagize ati “Ibi biri muri gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage amashanyarazi; byari mu mihigo yo kwegereza aba baturage b’aha umuriro kuko urebye nibo bari basigaye.”

Yakomeje abashishikariza gufata ibi bikorwaremezo neza bakarwanya abajura babyangiza biba insinga kuko aribo bateza igihombo.

REG ikomeje kwegereza abaturage bo mu bice bitandukanye amashanyarazi muri gahunda yo kuyageza mu gihugu hose; mu cyumweru gishize yacaniye ingo zigera ku 8077 zo mu Karere ka Rwamagana na Kayonza barimo n’abagera ku 1156 bo mu Murenge wa Rukara.

Abaturage bishimiye ko bahawe amashanyarazi azabafasha kuva mu icuraburindi
REG yatashye umuyoboro mushya yubatse mu Kagari ka Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo uzaha amashanyarazi ingo zimaze igihe ziri mu icuraburindi
Abaturage b'i Nkuzuzu barishimira ko bahawe amashyanyarazi azatuma nakora imishinga mito yo kwiteza imbere
Umuyobozi wa REG, Ishami rya Remera, Fred Kagabo, yavuze ko gutanga amashanyarazi biri muri gahunda yo gukura abaturage mu icuraburindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza