REG yasobanuye icyateye ibibazo mu kugura amashanyarazi, inatangaza ibiciro byayo bishya

Yanditswe na
Kuya 5 Mutarama 2017 saa 02:09
Yasuwe :
1 0

Hashize iminsi igera kuri ine abafatabuguzi b’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu batakamba bavuga ko serivisi zo kuyagura zananiranye, ndetse na hake byashobokaga hari imirongo miremire cyane yatumaga uwashyize imbere kuyagura nta wundi murimo yakoraga.

Ibi byatumye benshi bibaza impamvu yabyo kuko yaba abacuruzi basanzwe bawugurisha cyangwa abawiguriraga bakoresheje uburyo bwa telefoni ngendanwa nka Mobile Money na Tigo Cash bitashobokaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2017, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, bwasobanuye ko izo mpinduka zifitanye isano no gutangira kubahiriza ibiciro bishya by’amashanyarazi, byatangiranye no kuwa 1 Mutarama 2017.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’amashanyarazi, EUCL, Jean Claude Kalisa, yabwiye itangazamakuru ko uburyo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucuruza umuriro kuva saa sita z’ijoro kugera saa tatu za mu gitondo zo ku bunani, bwahagaze bikaza kugera n’aho abaguraga umuriro bakoresheje Mobile Money ari nabo benshi na bo byanga.

Yasobanuye ko kuba uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugurisha umuriro ku biciro bishya, busabwa gukora imibare myinshi kugira ngo buri mufatabuguzi ahabwe umuriro akwiye, ari kimwe mu byateje ibibazo.

Ati “Ni imibare myinshi mishya yakorerwaga rimwe noneho n’abantu baguraga umuriro ari benshi icyarimwe, nibyo byatumye ikoranabuhanga rikoreshwa rigaragaza ko ririmo kugenda buhoro, ubundi rikavaho akanya gato rigasubiraho.”

Yakomeje yemeza ko kuri bo bitatunguranye kuko bari bamaze igihe babyitegura, bakongerera ingufu ikoranabuhanga ariko rikanga rikabatenguha.

Ati “Ntabwo byatunguranye kuko ibi tumaze igihe kinini tubyitegura, twongerereye ingufu ikoranabuhanga ariko burya rikemura ibibazo ariko rimwe na rimwe riratungurana, icy’ingenzi twabikemuye mu ijoro ryakeye abantu baragura umuriro neza.”

Kalisa yasobanuye ko nubwo hagaragaye imirongo miremire kuko abacuruzi b’umuriro bari bagabanutse, kuwugurisha byo bitahagaze kuko ibipimo by’umuriro utangwa bitahindutse.

Nta giteganyirijwe abagizweho ingaruka

Hari abafatabuguzi babwiye IGIHE ko ibibazo mu kugura amashanyarazi byabagizeho ingaruka zitandukanye, ndetse zanabateje igihombo mu buryo bunyuranye.

Uwitwa Kamana Emmanuel ufite iguriro ry’ibiribwa, (Alimentation) mu mujyi wa Kigali yagize ati “Njye amafi nari mfite muri firigo n’ibindi byarangiritse kuko niriwe nabuze umuriro.”

Umuyobozi mukuru wa REG, Jean Bosco Mugiraneza, yavuze ko bemera ko uburyo bwo kugura umuriro bwahindutse ariko batemeranwa n’abo byagizeho ingaruka.

Ati “Icyo twemera ni uko uburyo bwo kuwucuruza bwaragoranye ariko nta kibazo dufitanye n’abakiriya bacu.”

Yagiriye inama abo byabayeho yo kwegera ikigo kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, cyangwa bakegera REG bakabyigaho.

Hatangajwe ibiciro bishya by’amashanyarazi

Kuva kuwa 1 Mutarama 2017, abafatabuguzi b’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda batangiye kuwugura ku biciro bishya. Ibi biciro byaragabanyijwe kuri bamwe hagendewe ku ngano y’amashanyarazi bakoresha.

Igabanuka ry’ibiciro by’amashanyarazi, rigaragara ku bagura amashanyarazi yo mu ngo guhera kuri kilowati 1-15, aho bazajya bawugurishwa ku mafaranga 89, avuye kuri 182, bakaba bagabanyirijwe ku kigero cya 51%.

Abagura umuriro kuva kuri kwh 15 kugeza kuri 50, bo ikiguzi nticyahindutse, bazakomeza kujya bishyura amafaranga y’u Rwanda 182 kuri kwh imwe, naho abakoresha guhera kuri kwh 50 kuzamura bazajya bawugura ku 189 kuri kwh imwe.

Amazu y’ubucuruzi n’ibigo bya leta bigura amashanyarazi kuva kuri kilowati 0 kugeza ku 100, bizajya bigurishwa ku mafaranga 189 kuri kwh , naho abarenza 100 kuzamura bawugure ku 192.

Inganda nini na zo zagabanyirijwe igiciro kugera ku mafaranga 83 kuri kwh na 90 ku ziciriritse avuye ku 126 kuri kwh. Iryo gabanuka rikaba riri hagati ya 28% na 34%.

Umuyobozi wa EUCL, Kalisa, yasobanuye ko ikigamijwe ari ugutuma Abanyarwanda babasha kugerwaho na serivisi z’amashanyarazi kandi bigakurura abashoramari benshi.

Ati “Nko ku nganda byagabanyijwe kugira ngo hakemurwe ibyo abashoramari benshi bavuga ko nta mashanyarazi babona n’ayahari akaba ahenze.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abafatabuguzi b’amashanyarazi bangana n’ibihumbi 600. Muri rusange igihugu gifite amashanyarazi angana na Megawati 208, zongerewe n’uruganda rw’amashanyarazi aturuka kuri Nyiramugengeri rwa Gishoma rutanga megawati hagati ya 15 na 17 ku munsi, n’urugomero rwa Giciye.

Umuyobozi mukuru wa REG, Jean Baptiste Mugiraneza, yavuze ko bemera ko uburyo bwo kugura umuriro bwahindutse ariko batemeranwa n’abo byagizeho ingaruka
Umuyobozi w’ishami ritunganya rikanatanga serivisi z’amashanyarazi, EUCL, Jean Claude Kalisa
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na REG

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza