RGB irashaka miliyoni 300 Frw zo kuzafasha amashyaka n’abakandida mu matora ya Perezida

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagaragaje ko rukeneye amafaranga miliyoni zisaga 300 azafasha imitwe ya politiki n’abakandida bigenga bazagira amajwi arenze 5 % mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Itegeko riteganya ko iyo amatora arangiye, umutwe wa politiki witabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza n’abakandida ku giti cyabo, basubizwa ingengo y’imari bakoresheje muri ayo matora iyo bagejeje ku majwi 5%.

Ayo mafaranga RGB yayagaragaje ko iyakeneye ubwo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017, yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017/2018

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yagize ati “Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umukandida cyangwa umutwe wa politiki wagize amajwi arenze 5% mu matora y’Umukuru w’igihugu agira inkunga agenerwa ariko ibyo bikorwa nyuma, bishamikiye ku Itegeko Nshinga, ni amategeko y’igihugu, bizakorwa nyuma y’ayo matora.”

RGB nk’urwego rufite inshingano zijyanye n’imitwe ya politiki, akaba ari ho hazajya hanyuzwa amafaranga agenerwa imitwe ya politiki cyangwa abakandida.

Ayo mafaranga RGB ikeneye ku bijyanye n’amatora ari mu ngengo y’imari y’asaga miliyari ebyiri iki kigo gisaba Minisiteri y’imari n’igenamigambi, azakoreshwa mu bikorwa no mu mishinga itandukanye iki kigo gikenera.

Kugeza ubu, abatangaje ko baziyamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ni Perezida Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Habineza Joseph wo mu Ishyaka Green Party, n’abandi bigenga batatu barimo Mpayimana Philippe, Mwenedata Gilbert na Diane Rwigara.

Mu matora aheruka ishyaka PSD ryari rihagarariwe na Dr Ntawukuriryayo Jean Damsecene wagize 5.15% na RPF yari ihagarariwe na Paul Kagame wagize 93.08%, niyo yo yasubijwe amafaranga yakoresheje kuko abakandida bayo babashije kurenza amajwi 5% .

Uko gahunda y’amatora iteye

Biteganyijwe ko gutangaza kandidatire zemewe by’agateganyo bizaba ku wa 22 Kamena, ku wa 27 uko kwezi hazatangazwa lisiti ntakuka y’abakandida. Kwiyamamaza bizatangira ku wa 14 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama, umunsi umwe mbere y’amatora nyir’izina.

Biteganyijwe kandi ko bitarenze ku wa 9 Kanama hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, ku wa 16 Kanama hatangazwe burundu Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere.

Amatora y’uyu mwaka azakoreshwamo ingengo y’imari ya miliyari 5.4 Frw, yose akaba yarabonetse nk’uko byagiye byemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC ). Ayo mafaranga akaba ari make ugereranyije na miliyari 7.3 Frw zakoreshejwe mu 2010.

NEC itangaza ko abasaga miliyoni 6.8 ari bo biyandikishije muri Kanama 2017 bavuye kuri miliyoni 5.7 batoye mu 2010.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza