RGB n’imiryango itegamiye kuri Leta mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’Umwana

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Gashyantare 2017 saa 03:49
Yasuwe :
1 0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwasabye imiryango itegamiye kuri leta kurushaho gukora no gutegura imishinga yita ku bana kugira ngo iterambere ry’igihugu rijyane n’uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RGB, Félicien Usengumukiza, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, ubwo umuryango wita ku bana Save The Children International Rwanda, watangizaga umushinga w’imyaka itanu ugamije gukangurira imiryango n’abafite aho bahuriye n’abana gushyira imbere uburenganzira bwabo.

Imvugo ye igaragaza mu buryo butaziguye ko u Rwanda rugamije gutera imbere mu buryo bwose rudasize uwo ari we wese inyuma, kugira ngo ruzagere ku ngamba z’icyerekezo 2050 buri munyarwanda yibona mu iterambere.

Usengumukiza yasabye ko imiryango itegamiye kuri Leta yagira uruhare mu kuzamura abana.

Yagize ati “ Ni byo twavugaga dukangurira imiryango itegamiye kuri Leta ko yagira uruhare mu gukurikirana ibibazo byose by’abana bari mu muhanda.”

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutera inkunga imiryango iyo ari yo yose itegamiye kuri Leta gukora imishinga yafasha kwihuta mu iterambere.

Yavuze ko RGB yabitangiye ubwo yagiranaga amasezerano n’imiryango itegamiye kuri Leta ku wa 26 Mutarama 2017 iyisaba kugira uruhare muri gahunda za VUP na Girinka zigamije kuzamura Umunyarwanda.

Umuyobozi uhagarariye Save The Children mu Rwanda , Philippe Adapoe, yavuze ko bateguye uwo mushinga bagamije gukangurira inzego zose gushyira uburenganzira bw’umwana imbere muri gahunda zose z’imiyoborere igamije gufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda igira zo gufasha umwana.

Yagize ati “ Dushimira uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu gushyigikira abana, turabizi ko u Rwanda rukora neza mu gufata neza umwana. Uyu mushinga rero ni uruhare rwacu mu gushyigikira izo gahunda.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’Inama y’igihugu y’abana yabaye umwaka ushize, yavuze ko hari gahunda zitandukanye zashyizweho hagamijwe gufasha abana bo mu muhanda zirimo no kubashakira imiryango.

Mu Ukuboza 2016, iyi Minisiteri yatangaje ko abagera ku 2000 bamaze kubonerwa imiryango ibakira.

Umuyobozi uhagarariye Save The Children mu Rwanda, Pholippe Adapoe
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RGB, Felicien Usengumukiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza