RIB ikomeje iperereza ku rupfu rw’Umunyamideli Mupende Alexia na CSP Gashagaza

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Mata 2019 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruracyakomeje iperereza ku rupfu rw’Umunyamideli Uwera Mupende Alexia wishwe akaswe ijosi mu ntangiriro za 2019 n’urwa Rtd Gashagaza Hubert, umurambo we wabonetse mu Karere ka Gasabo i Ndera muri Nzeri 2018.

Mupende wari umunyamideli wabigize umwuga yiciwe iwabo mu rugo i Kanombe mu Karere ka Kicukiro akaswe ijosi, ku wa 8 Mutarama 2019.

Icyo gihe hacyetswe ko umukozi wakoraga iwabo mu rugo yaba yaragize uruhare mu rupfu rwe, dore ko kuva ubwo kugeza ubu nta wongeye kumuca iryera.

CSP Gashagaza we, inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2018.

RIB yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko yishwe n’abagizi ba nabi. Icyo gihe mu iperereza ry’ibanze yanataye muri yombi abantu babiri mu bakekwaho urupfu rwe.

Mu kiganiro RIB yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2019, yatangaje aho igeze mu iperereza ku bihishe inyuma y’urupfu rwa Mupende na CSP Gashagaza.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Mupende na Rtd Gashagaza rigikomeje.

Yagize ati “Iyo haba harafashwe ababikoze twari kubahamagara tukabibabwira. Ni ibyaha by’ubugome ndengakamere byakozwe, uwabikoze agaragaye nta kuntu tutamugaragariza Abanyarwanda kandi nta bundi buryo twabikora uretse kwifashisha itangazamakuru.”

Uwera Mupende Alexia yishwe tariki ya 8 Mutarama 2019, mu gihe yiteguraga kurushinga n’umukunzi we Allan Rwamo Kweli mu birori byari biteganyijwe ku wa 16 Gashyantare 2019.

Gashagaza witabye Imana afite imyaka 53 yasezerewe muri Polisi y’Igihugu (ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police-CSP) muri Kanama 2016.

Yanakoze mu Ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha, anarikoramo ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique. Yitabye Imana akora mu Nkeragutabara.

Alexia Uwera Mupende yari umwe mu bamaze igihe mu kumurika imideli mu Rwanda
CSP Hubert Gashagaza yahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo. Yishwe n'abantu bataramenyekana muri Nzeri 2018

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza