RIB yakiriye dosiye 447 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mwaka umwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Mata 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko kuva muri Mata 2018 kugeza Mata 2019, rwakiriye amadosiye agera kuri 447 y’abakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie, yabitangaje kuri uyu wa 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Raporo ya RIB igaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bigenda bigabanyuka kuko kuva muri Mata 2017 kugeza muri Mata 2018 amadosiye yari yagejejwe mu bugenzacyaha yari 505, menshi ugeranyije na 447 yagaragaye mu gihe nk’iki mu mwaka wakurikiyeho.

Twagirayezu yavuze iyo urebye abagaragaweho ibi byaha by’ingengabitekerezo, biganjemo abari hejuru y’imyaka 30 bivuze ko ari abavutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri rusange abakekwa umubare munini ni ab’igitsina gabo ndetse muri bose hamwe abenshi barengeje imyaka 30 y’amavuko.

Yagize ati “Byumvikane rero ko umubare munini w’abantu bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside ari abari bariho mbere ya Jenoside.”

Ingingo ya kane y’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, isobanura ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iri tegeko kandi risobanura ko mu ruhame havugwa mu ngingo ya 4 hakorerwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ahantu hateraniye abantu barenze babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza