RIB yataye muri yombi umunyamategeko wasabye ruswa uwakatiwe gufungwa burundu amwizeza kumufunguza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Kanama 2018 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Me Bugabo Laurent wari umwuganizi mu mategeko akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa uwakatiwe igifungo cya burundu amwizeza ko azamufunguza.

RIB yatangaje ko Me Bugabo Laurent watawe muri yombi kuri uyu wa 13 Kanama 2018, yari yasabye abo mu muryango wa Nzaramyimana John wakatiwe n’inkiko igifungo cya burundu azira gufata umwana w’umukobwa ku ngufu ko bamuha amafaranga ibihumbi 500 Frw nawe akazamufunguza.

Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), buvuga ko Me Bukuru yafashwe amaze kwakira ruswa ibintu bihesha isura mbi ababarizwa mu rugaga rw’Abavoka.

Bukomeza bugira buti “RIB irasaba abaturage ubufasha mu kurwanya ruswa batanga amakuru yorohereza mu guta muri yombi abakekwaho ruswa.”

Me Bugabo yabeshye abo mu muryango wa Nzaramyimana ko azamufunguza

Nzaramyimana yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu akatirwa igifungo cya burundu ndetse ahita ajyanwa muri gereza ya Ririma iri mu Karere ka Bugesera. Gusa yaje kujuririra Urukiko Rukuru ariko ntabwo haratangazwa itariki azaburaniraho.

Hari amakuru IGIHE yabonye avuga ko Me Bugabo ariwe wunganiye mu mategeko uyu Nzaramyimana binavugwa ko ariwe wamugiriye inama yo kujuririra icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko.

Nk’uko byumvikana mu majwi y’ibiganiro Me Bugabo yagiranye n’umwe mu bo mu muryango wa Nzaramyimana, uyu mwunganizi mu mategeko yijeje ko yamaze kuvugana n’ubushinjacyaha ndetse kugira ngo buzafunguze uyu ukurikiranyweho gusambanya umwana bisaba ko babanza gutanga amafaranga ibihumbi 500Frw (bakayaha Me Bugabo).

Nyuma y’igihe baganira ku buryo aya mafaranga yaboneka n’uburyo Me Bugabo yayahabwa ngo nibwo ku munsi w’ejo tariki 13 Kanama 2018, bemeranyije guhurira mu kabari gaherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali ari nabwo abakozi ba RIB bahise babagwa gitumo uyu mugabo amaze guhabwa amafaranga.

RIB yatangaje ko yasanze Me Bugabo amaze gushyikirizwa amafaranga 500.000 Frw yayashyize mu isogisi.

Me Bugabo yigeze kuba umuyobozi wa Gereza ya Gikongoro mu myaka ya 2003 kuri ubu akaba yakoraga akazi ko kunganira mu mategeko ababurana aho mu bazwi yunganiye harimo na Ntaganzwa Ladislas ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu Me Bugabo acumbikiwe kuri station ya Polisi ku Kimihurura aho ari gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha akurikiranwe ku byaha akekwaho byo kwaka ruswa.

Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uha undi ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza