Rotary Club International yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Kamena 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Abagize Rotary Club International mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, bakoze urugendo rwo kwibuka banunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, aho abagize Rotary Club bahagurukiye kuri IPRC Kicukiro berekeza ku rwibutso rwa Nyanza, bakora urugendo rwo kwibuka.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri muri uru rwibutso no kuyunamira, habayeho umwanya w’ikiganiro cyari kigamije gusobanura byinshi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abiganjemo urubyiruko bari bahari babashe kugenda bunguka byinshi bijyanye n’uko Jenoside yateguwe ndetse banabonereho gufata ingambo zo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasobanuye uburyo Jenoside yateguwe kuva mu 1959 kugeza umugambi wayo ushyizwe mu bikorwa mu 1994, miliyoni y’Abatutsi ikahatikirira.

Asoza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ubu hakaba hasigaye kurwana urwo kuvuga ukuri ku byabaye kuko hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati “Urugamba rukomeye rusigaye ni urwo kuvuga ukuri ku byabaye kuko hari abagipfobya Jenoside.”

Aganira na IGIHE, Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka nk’uko basanzwe babikora buri mwaka.

Ati “Twaje hano uyu munsi, kwibuka ku nshuro ya 25. Iki akaba ari igikorwa ngarukamwaka cya Rotary. Uyu mwaka twaje ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kubera amateka yihariye ahari kuko ubundi twajyaga tujya ku rwibutso rwa Gisozi. Uyu mwaka twashatse kuza hano kubera ko hari amateka yihariye kandi ababaje.”

Muri iki gikorwa bari bazanye n’abiganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, bazwi nka Rotaract, barimo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ndetse n’abari hagati y’imyaka 12 na 18 bitwa aba- Interact, kugira ngo bakomeza kumenya byinshi ku mateka yaranze u Rwanda.

Rotary Clubs zifasha guhangana n’ibibazo Isi ifite, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

Rotary International yita ku gufasha abatishoboye n’abafite ibibazo bikomeye yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 23 Gashyantare 1905.

Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220.

Rotary Club International yasuye urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Muri iki gikorwa bari bazanye n’abiganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, bazwi nka Rotaract, barimo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ndetse n’abari hagati y’imyaka 12 na 18 bitwa aba- Interact, kugira ngo bakomeza kumenya byinshi ku mateka yaranze u Rwanda
Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi ba Rotary International bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana yavuze ko urugamba rusigaye ari uguhangana n'abapfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza