RSB yaburiye abafata “Kombucha” nk’iyongera imbaraga mu gutera akabariro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Mata 2018 saa 09:31
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyaburiye abanywa n’abifashisha Kombucha nk’ikinyobwa cyo kongera imbaraga zo gukoresha mu gihe cyo gutera akabariro kuko ishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Mu bice bitandukanye by’igihugu Kombucha hari abayikoresha nk’ikinyobwa gisanzwe mu gihe hari n’abayifata nk’ishobora kubagoboka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Byiringiro Fabrice w’imyaka 41 utuye mu Murenge wa Kimisagara yatangarije IGIHE ko adashobora kubonana n’umugore we atanyweye Kombucha kuko imwongerera ingufu.

Yagize ati “Nubwo abantu batabyemera ariko Kombucha ni akagabo kuko yongera imbaraga kandi cyane. Njye sinshobora no gushaka kuryamana n’umugore wanjye ntayifashe kuko indinda guseba.”

Ndayizeye Gérard we yavuze ko ababazwa no kuyibuzwa kuko imufasha mu kubaka urugo. Ati “Byatubabaje cyane uburyo bari kuzica kuko zongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina. Iyo nyinyweye bituma nisanga mu gikorwa cy’imibonano byibura nk’inshuro enye nta kibazo mfite.”

Inzego z’ubuzima zirimo Minisiteri y’Ubuzima na RSB zakunze kuvuga ko Kombucha, mu bihugu bimwe yitwa icyayi bitewe n’ibiyigize, igira ingaruka ku buzima bw’uyifata ahanini bishingiye ku byo ikorwamo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB, Philip Nzaire, yatangarije IGIHE ko Kombucha itongera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro ahubwo ikwiye kwirindwa kuko itujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Biriya bintu ntabwo ari byo kuko kera banabyandikagaho bakabeshya umuturage ngo izo nzoga zifite ingufu zituma umuntu ashobora gutera akabariro kurusha uko yari usanzwe.”

Yakomeje avuga ko hari n’abantu bakoreshaga Kombucha bibwira ko ibafasha ariko bikarangira bibaye impfabusa.

Yagize ati “Wasangaga n’udafite ikibazo abyirohamo kandi atari umuti, abaturage rero nibamenye ukuri, ibi bintu ni ukubeshya ni ukubaryaho amafaranga y’ubusa ni ukubakenesha kuko nta kamaro bifite.”

Nzaire yasabye urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko bibatesha umutwe kubera ko iyo babigiyemo inshuro nyinshi usanga n’akazi batabasha kugakora.

Mu Ukwakira 2017, Ikigo cy’igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyahagaritse abakora inzoga z’urwagwa zikomoka ku bitoki, Tangawizi n’izindi ziri muri ubwo bwoko, badafite icyemezo cy’ubuziranenge cyemewe kigaragazwa n’uruhushya ruriho inyuguti ya ‘S’ ishyirwa ku gicuruzwa.

Ihangana no kurwanya ikorwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu myaka hafi ine ishize yasabye Abanyarwanda kwirinda kunywa ibinyobwa bya Kombucha na Kargazok kuko byarimo igihumyo kitizewe, cyibamo ibisa n’uburozi bugira ingaruka ku buzima bwa muntu.

RSB ivuga ko muri Kombucha cyangwa Kargazok harimo udusimba duto tutabonwa n’amaso (pathogenic microbes) two mu bwoko bwa mikorobe twitwa “Total Coliforms” na “E.Coli” tugaragaza umwanda, kandi ko harimo na alukolo.

RSB yaburiye abafata “Kombucha” nk’iyongera imbaraga mu gutera akabariro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza