RSB yasobanuye iby’ikoranabuhanga rishya ryifashishwa mu gupima peteroli ivuye hanze

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka isaga icumi mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bw’ikoranabuhaganga bwo gupima peteroli n’ibiyikomokaho byinjijwe mu gihugu, cyane cyane izanwa mu bigega bitandukanye biri hirya no hino.

Kubera ko u Rwanda rudakora ku Nyanja, akenshi iyo peteroli izanwa n’imodoka nini zabugenewe ziva ku byambu birimo Dar es Salaam na Mombasa.

Ubu buryo bwo gupima peteroli n’ibiyikomokaho bugamije kwemeza ko ingano y’ibyo umushoferi yahagurukanye ku cyambu aribyo koko agejeje mu Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Murenzi Raymond, yavuze ko uretse n’ingano ya peteroli, ubu buryo bushya bunagaragaza ikigero cy’ubwiza bwa peteroli n’ibiyikomokaho.

Ati “Turapima tukamenya niba hari ibyongewemo cyangwa niba nta byongewemo. Turareba tuti ‘ese iyi peteroli ifite umwimerere ku buryo nuyishyira mu modoka iraza kwaka?’ Burya hari ibipimo biba byarateganyijwe, wenda niba ucanye imodoka bitewe n’ubwiza bwa peteroli ishobora kwakira ku masegonda abiri, atanu...hari nubwo iyo ari mbi yanga kwaka.”

Uretse ingano, ibyo bipimo bishya binagaragaza niba Peteroli irimo ingese bitewe n’ibyo yazanywemo cyangwa niba ntayo.

Mbere yo kuzana uburyo bw’ikoranabuhanga, Murenzi avuga ko hari ubundi buryo gakondo bwakoreshwaga n’ubu bukoreshwa hamwe na hamwe ariko butagaragaza neza ukuri.

Ati “Mbere barapakururaga bisanzwe bigaca mu bigega. Bakavuga bati ‘twe dufite ikigega cya litilo ibihumbi bitanu’, noneho bagafata kontineri ibivuyemo bikajya muri cya kigega bakagereranya. Haba hari n’inkoni bakoresha bamenya litilo runaka zibura cyangwa zirenzeho.”

Iyo nkoni yakoreshwaga ishyirwa nko mu kigega, hakaza kubaho kugereranya bareba aho yerekana ko peteroli igeze n’ingano isanzwe izwi yacyo.

Uburyo bushya bwo imashini iba ifite aho icomekwa ku ikontineri irimo peteroli hanyuma ikayivanamo ibara ingano yayo iyishyira mu kigega.

Kuva Dar es Salaam ugera i Kigali harimo intera y’ibilometero bigera ku 1500. Bitewe n’urugendo imodoka ikora ica ahantu hatandukanye, hari ubwo inyura ahari ubushyuhe bwinshi peteroli izanye ikaba yaguruka (évaporation).

Murenzi avuga ko bashingiye ku bipimo mpuzamahanga, hashyizweho umwitangirizwa wa 0.25 % bya peteroli umushoferi yazanye ishobora kubarwa nk’iyagurutse, cyangwa se ishobora kubarwa nk’iyiyongereyeho bitewe no kwirundanya guturutse ku bukonje (condensation).

Bivuze ko uramutse uzanye litilo ibihumbi bitanu bya peteroli, bagasanga haburamo litilo 12.5, nta kibazo wishyurwa litilo zawe nkuko wahagurutse zingana.

Murenzi yavuze ko umuntu ukoresha ubu buryo bushya bwo gupima peteroli n’ibiyikomakoho bimworohera cyane.

Ati “Iyo ukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga, biroroshye kumenya ikibazo. Ubona niba wungutse cyane cyangwa se wahombye, imashini ihita ibikwereka.”

Buri mezi atatu, RSB ijya ahari imashini zikoresha ubu buryo bushya bwo gupima igakora iregerabipimo rishya kugira ngo hatabamo ikibazo imashini ikaba yagaragaza ibipimo byinshi cyangwa bike.

Murenzi avuga ko ari nacyo kibazo cyigezeho kubaho mu minsi ishize, aho imashini yifashishwa mu gupima ku bigega bya peteroli bya Rusororo yagize ikibazo cyo gutirimuka, ikagaragaza ibipimo bike byanatumye abashoferi batwara peteroli n’ibiyikomokaho babyinubira icyakora ngo byarakemutse.

Nubwo ubu buryo bumaze igihe, ntabwo sosiyete nyinshi zakira peteroli zirabyitabira cyane aho ngo benshi babiterwa no kudasobanukirwa.

Peteroli n’ibyikomokaho byinjizwa mu Rwanda bibikwa mu bigega bitandukanye birimo ibya Sosiyete SP i Rusororo bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni 22, ibya Gatsata bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni 15, iby’i Kabuye bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni eshanu.

Hari kandi ibindi bigega biri ku Kibuga cy’Indege i Kanombe no mu Rwabuye mu Ntara y’Amajyepfo bishobora kubika litilo miliyoni icumi.

Uramutse uzanye litilo ibihumbi bitanu bya peteroli, bagasanga haburamo litilo 12.5, nta kibazo wishyurwa litilo zawe nkuko wahagurutse zingana
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza