Rubavu: Ba gitifu b’utugari 28 basezeye ku mirimo yabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2017 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 28 two mu Karere ka Rubavu basezeye ku mirimo yabo icyarimwe bahita banatanga amabaruwa y’ubwegure bwabo.

Mu mabaruwa banditse bakanayashyikiriza ubuyobozi agaragaza ko bafashe icyemezo cyo kwegura ku mpamvu zabo bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jérémie yatangarije IGIHE ko babonye amabaruwa y’ubwegure bwa ba gitifu 28 n’abandi bayobozi 23 b’utugari babungirije.

Ati “Ni byo koko twakiriye amabaruwa yo kwegura ku banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 28 n’abari bungirije mu tugari 23. Nk’ubuyobozi ntitwashimishwa n’uko abantu begura ariko ni ubushake bwabo; ubu tugiye kureba niba impamvu zabo zifatika hanyuma tujye twabemerera.”

Ubu bwegure buje bukurikira ubw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kanzenze, Rubavu, Nyamyumba na Kanama yo muri Rubavu beguriye rimwe mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 15 Ukuboza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza