Rubavu:Umushoferi yakongokeye mu modoka ebyiri zagonganye

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Rubavu hafi y’Ibitaro bya Gisenyi habereye impanuka idasanzwe y’imodoka ebyiri zagonganye zihita zishya maze hapfa umuntu umwe.

Iyi mpanuka yabereye mu kagari k’Amahoro, umurenge wa Gisenyi ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa 27 Nyakanga, aho imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus yagonganye na Daihatsu zombi zihita zishya.

Daihatsu yerekeza mu mujyi wa Gisenyi naho Taxi Minibus ivayo zigonganira hafi y’ibitaro bya Gisenyi ahakunze kubera impanuka kubera ko hahanamye.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, Hakizimana Aimé wari utwaye Taxi Minibus yavuze ko ubwo bazamukaga babonye Daihatsu imanuka iri kugenda ishya maze ahita ahagarara abagenzi bavamo biruka maze ihita igonga Taxi ye zose zirashya, umushoferi wa Daihatsu arapfa.

Yagize ati “Twabonye Daihatsu isa n’iyabuze feri ariko yatangiye gushya,twahise tuva mu modoka turiruka kuko twabonye iri butugonge; mu modoka nari ntwaye nta muntu wakomeretse cyangwa ngo apfe, gusa irahiye irakongotse.”

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police, Kanamugire Theobald yavuze ko icyateje iyi mpanuka kitaramenyekana.

Yagize ati “Hari mu muhanda umanuka cyane,Daihatsu yari itwaye imitumba y’insina bigaragara ko yabuze feri shoferi agerageza kurwana na yo biramunanira ifatwa n’umuriro,uwari uyitwaye yahise apfa, turacyakora iperereza ngo tumenye icyateye iyi nkongi y’umuriro.”

Yakomeje asaba abatwara imodoka kubahiriza amategeko no kureba niba nta bibazo zifite byateza impanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza