Rubavu: Umucungamutungo wa Sacco akurikiranyweho kunyereza miliyoni 192 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Umucungamutungo wa Koperative Sacco y’Umurenge wa Rugerero (KOISARU) mu Karere ka Rubavu, Mukashyaka Espérance, akurikiranyweho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 192 Frw, afatanyije n’abakozi yayoboraga baburiwe irengero.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mukashyaka yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Gisenyi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bakozi bagize uruhare mu ibura ry’ariya mafaranga batabwe muri yombi.

Ati “Afunzwe kubera amafaranga arenga miliyoni 192 Frw zibwe muri Sacco ya Rugerero, kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura bafatwe bashyikirizwe ubutabera”.

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko Mukashyaka yaba yarahishiraga ubujura bwakorwaga n’abakozi ayobora, agatanga raporo muri Banki Nkuru y’Igihugu zihishira ubwo bujura.

Muri Mutarama nibwo abaturage bagiye kubikuza amafaranga kuri Sacco Rugerero, barayabura uwitwa Mutuyeyezu Didier, watangaga amafaranga ahita atabwa muri yombi ubu akaba afungiye muri Gereza ya Gisenyi.

Nyuma yaho Banki Nkuru y’Iguhugu yatangiye igenzura biza kugaragara ko amafaranga yabuze ari miliyoni 192 Frw.

Bamwe mu bakozi bakoreraga iyi Sacco baburiwe irengero nyuma yuko amafaranga amaze kubura. Abo ni Mugabo Patrick (wari umubaruramari) n’ababitsi Kanyamuneza Prudencienne na Gakuba Tite.

Mukashyaka ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 12 mu itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Ivuga ko umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Umucungamutungo wa Koperative Intarutwa Sacco ya Rugerero mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho kunyereza miliyoni 192 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza