Kwamamaza

Rubavu:Umuvuzi gakondo afunzwe azira gushinga ibitaro mu rugo iwe

Yanditswe kuya 22-11-2016 saa 16:55' na Mukwaya Olivier


Dusengimana Félecien, umuvuzi gakondo w’imyaka 39 utuye mu kagari ka Gikombe umurenge wa Nyikiriba, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiha ububasha bwo gukora imirimo yo kuvurira abantu mu rugo iwe nta byangombwa afite bibimwemerera.

Uyu muvuzi yatawe muri yombi kuwa 21 Ugushyingo 2016 , ubuyobozi bwa polisi bukaba bwatangaje ko aho yavuriraga abo bantu hagaragara umwanda kandi hatisanzuye kuburyo abarwayi baba bagerekeranye.

CIP Theobald Kanamugire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko uyu muvuzi akurikiranyweho kuvura mu buryo butemewe n’amategeko agasaba abanyarwanda kumenya aho bivuriza bakajya mu bitaro byemewe birinda ingaruka zitandukanye.

Yagize ati “Usibye kuba yakoraga nta byangombwa, aho yavuriraga hateye inkeke bitewe n’umwanda uhagararagara, ndetse no gucumbikira abantu benshi barara bagerekeranye badahuje uburwayi; ibi na byo twabonye bitera ingaruka cyane ko hari igihe umurwayi wo mu mutwe yigeze gukubita umukecuru babanaga mu cyumba kimwe aramuvuna .”

Bamwe mu barwayi basanzwe barimo kuvurwa bavuga ko na bo bahoraga baterwa impungenge n’ibyo abakorera aho yarazaga abagabo n’abagore hamwe, atitaye ku burwayi bafite.

Umwe muri bo ati "Byari biduteye inkeke, byari amaburakindi kuko kubona umuntu warwaye mu mutwe n’abafite ubundi burwayi mu cyumba kimwe kandi barenga 10 ni ikibazo kuko bashobora kuba ibindi bibazo, ikindi twabaga turi ibitsina bitandukanye.”

Dusengimana Félicien yemera amakosa akanavuga ko aramutse arekuwe yakwisubiraho.

Ati “Navuraga bamwe bagakira abandi nkabirukana badakize cyakora nemera ko nakoraga mu buryo butemewe kandi nkorera n’ahantu hameze nabi, ndasaba imbabazi kandi nkizeza ko ntazabisubira.’’

Umuvugizi wa Police CIP Kanamugire yavuze ko uyu muvuzi aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 616 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Dusengumuremyi Felicien watawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved