Rubavu: Undi mucungamutungo wa Sacco afunzwe akekwaho kunyereza miliyoni 23 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Umucungamutungo wa IMBONERA SACCO y’umurenge wa Mudende, Nzitonda Olivier ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kunyereza 23,107,668 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yemereye IGIHE ko uwo mucungamutungo yabaye afashwe mu gihe agikorwaho iperereza.

Ati “Akurikiranweho kunyereza umutungo wa Sacco ndetse no kuba yaragiye akora raporo zitavugisha ukuri agamije guhisha umutungo wanyerejwe.”

Nzitondwa afashwe nyuma y’iminsi mike undi mucungamutungo wa Koperative Sacco y’Umurenge wa Rugerero, Mukashyaka Espérance atawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 192 Frw, afatanyije n’abakozi yayoboraga baburiwe irengero.

Nzitonda aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 12 mu itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Ivuga ko umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzimagatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza