Rubavu: Upfushije umuntu abunza imitima ashaka aho kumushyingura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Mata 2017 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, bavuga ko batagira irimbi rusange bashyinguramo ababo, upfushije atangira guhangayika, akazenguruka mu bafite ubutaka atereta uwamuha aho ashyingura.

Aba baturage baganiriye na TV1, bavuga ko umuturage utagira ubutaka muri uwo Murenge iyo apfushije ku byago yagize hiyongeraho kwibaza aho yerekeza uwe, yanahabona akaba ari ahantu hatazakomeza kumuhesha icyubahiro.

Umwe yagize ati “Iyo umuntu apfushije uwe aragenda akajya ku muturage utuye ino aha mu bo twasanze hano, akamubwira ati ‘nyamuneka nagize ingorane none mbabarira untize aho nashyingura umuntu wanjye’. Haba n’ubanza kugushyiraho amaniniza, bigasaba kumutereta … ndetse hakabamo no gusengera, noneho akaguha ugacukura icyobo ugashyingura, mugasiba mukagenda. Wa wundi ihinga ryagera araza agahinga ku buryo mushobora no kuhagera [aho mwashyinguye] ejobundi ntimuhamenye kuko ni mu murima we, ubwo biba birangiye.”

Uretse uyu n’abandi bavuga ko iki ari ikibazo kibakomereye kubona aho bashyingura, kandi ngo bahora bakigeza ku nzego z’ibanze nubwo batabonye igisubizo cyihuse.

Bashimira Leta yabahaye amazi n’amashanyarazi ariko bakayitabaza ngo ibashakire ubutaka bwo gushyinguraho ababo.

Hagati aho, inzego z’ibanze zitanga icyizere ko ubwo butaka bushobora gushakwa vuba, na zo zikemeza koko ko abaturage baremerewe.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Rubavu, Ndimubanzi Faustin, yemeza ko abaturage koko babaye.

Yagize ati “Ikibazo ni byo koko kirahari, hari amarimbi abiri twari dufite mu Kagari ka Murara, irindi mu ka Murambi ariko ni amarimbi bigararagara ko yuzuye atagikoreshwa; abaturage birwanaho cyangwa bagasaba uburenganzira bagashyingura mu mirima yabo kubera ko ahari irimbi rusange mu Murenge wa Gisenge ari kure.”

Akomeza avuga ko Akarere kasabye uyu murenge ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hategurwa aho bazimura abaturage, bakabaha ingurane kugira ngo hashyirwe iryo rimbi.

Aho bashyingura mu mirima y’abaturage nta kimenyetso bemererwa kuhashyira, bigatuma batazabona uko bahora baha icyubahiro uwashyinguwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza