Ruhango: Umukobwa yateye icyuma umunyeshuri aramukomeretsa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Mata 2017 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umukobwa ucuruza amandanzi yitwa ‘bwendebupfe’ akoze mu myumbati, wo mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, yateye icyuma umwe mu banyeshuri wiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, aramukomeretsa.

Uwo mukobwa witwa Nyirabizimana Alice asanzwe yinjira mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe gucururizamo izo bwendebupfe kuko kitazitiye, ariko ikigo kikamubuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Ntivuguruzwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yateye icyuma uwo mwana nyuma y’aho bagenzi be bari bamutwariye ibicuruzwa.

Yagize ati “Nibyo, hari mu karuhuko ka saa sita, umukobwa w’imyaka nka 22 utuririye ikigo, akunda kuhacururiza utuntu bita ‘bwende’ dukorwa mu myumbati. Bamwe mu banyeshuri bamubonye bari bazi ko ikigo kimubuza kuza mu kigo bateruye indobo ye bashaka kuyigeza ku buyobozi. Bamwe bahise banjama twa turindazi biteza akavuyo. Ubwo yari afite icyuma akatisha ibyo apfunyikiramo abamuguriye, ahita agitera uwo mwana w’umukobwa mu rushyi rw’akaboko.”

Ntivuguruzwa yakomeie avuga ko Mukashema Julienne w’imyaka 18, watewe icyuma, yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mwendo, baramuvura ahita anataha naho Nyirabizimana ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana, aho ari gukurikiranwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza