Ruhango: Umusore wari ufite umuhoro akekwaho ubujura yarasiwe muri Sacco arapfa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Mutarama 2017 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Polisi mu ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yarashe umusore bivugwa ko ari umujura wari ugiye kwiba muri Sacco Ingenzi yo mu Byimana mu Karere ka Ruhango maze ubwo inzego z’umutekano zageragezaga kumuhagarika aranga niko guhita araswa arapfa.

Uyu warashwe Polisi ivuga ko yitwa Habarugira Mathias ndetse ko indangamuntu ye yari yarayifatiye mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo. Bivugwa ko muri iyi Sacco hari harayemo miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ko muri iki gitondo byaje kugaragara ko agihari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana yabwiye IGIHE ko “Ibyo bintu byamenyekanye mukanya. Ni itsinda ry’abajura batatu bagiye kwiba kuri iriya sacco yo mu Byimana hanyuma bapfumura amabati mu ijoro, abaturage barabyumva barahuruza. Inzego z’umutekano zahise zijyayo, umwe wari usigayemo yari afite umuhoro ashaka kuzirwanya niko guhita bamurasa arapfa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, we yavuze ko iyi Sacco yari isanzwe ifite abarinzi ariko ko aba bajura babaciye mu rihumye gusa ngo nta kintu na kimwe bigeze biba.

Ati “ Ubwo bujura bwabaye. Abo bantu batoboye igisenge cy’inzu bamanukira muri plafond bashaka kwiba. Uwarashwe ni umwe muri abo bajuru kuko abandi batorotse. Sacco yari isanzwe ifite abarinzi ariko babaciye mu rihumye birumvikana”

“Abarinzi nta kibazo bahuye nacyo kuko polisi yahise ihagera iratabara kandi mu by’ukuri ntacyo abajura batwaye.”

Meya Mbabazi yakomeje avuga ko yamenye ubwo bujura hafi mu masaha ya saa munani z’ijoro, naho ‘icyo gisambo cyari gisigaraye cyarashwe mu masaha ya saa kumi n’ebyiri bishyira saa moya.’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza