Rulindo: Abantu babiri baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa kumi n’iminota 20 zo mu rukerera kuri uyu wa Kabiri, abantu babiri baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo.

Iyo mpanuka yari iy’imodoka ya Fuso yari iturutse i Nyagatare ijyanye inyanya mu Karere ka Rubavu. Yanyuraga mu muhanda mushya wa Base – Nyagatare uri gushyirwamo kaburimbo.

Sebatware André, Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyungo, yabwiye IGIHE ko abantu bane aribo bari muri iyi modoka.

Ati “Iyo modoka yageze mu mudugudu wa Sakara, igira impanuka ikubita umukingo w’umuhanda igwa mu muhanda hagati. Harimo abantu bane, abandi babiri barakomereka bajyanwa mu bitaro.”

Muri iri koni iyi mpanuka yabereyemo haherutse kubera indi mpanuka yahitanye umusore w’imyaka 19 wari utwaye igare.

Sebatware yakomeje atangaza ko ahabereye iyi mpanuka ari ahantu habi ku buryo hatagize igikorwa hazabera n’izindi mu bihe biri imbere.

Uyu muhanda uturuka i Gicumbi mu Mujyi werekeza kuri Base, uri gushyirwamo kaburimbo izahura n’uva Rubavu werekeza i Kigali ahitwa kuri Base.

Imirimo igeze kure ndetse harabura ibilometero birenga gato ku icumi kugira ngo usozwe.

Abantu babiri muri bane bari muri iyi modoka bahise bitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza