Rulindo: Abaturage barenga 500 bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoresheje aratoroka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Kanama 2017 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Abaturage 580 bo mu Karere ka Rulindo bamaze imyaka itatu bategereje amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoresheje ubwo yubakaga umuhanda uhuza imirenge igize ako karere, ahunga igihugu atabishyuye.

Abo baturage bo mu mirenge irimo Ntarabana na Cyinzuzi, bavuga ko bakoze imirimo itandukanye irimo gusuka itaka mu muhanda abandi bakikorera amabuye yakoreshejwe, ku buryo bambuwe amafaranga 23,225, 250.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uwo muhanda watangiye kubakwa ku ngengo y’imari ya 2013/2014 ariko kugeza ubu abaturage ntibarishyurwa amafaranga bakoreye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yabwiye RBA ko icyo ikibazo bakigejejweho ariko bagasanga rwiyemezamirimo hari impapuro yarigishije ku buryo byagoranye kumenya amafaranga abaturage bagomba kwishyurwa.

Yavuze ko byatewe n’uko rwiyemezamirimo wari warahawe isoko n’akarere witwa Charles Simpunga, yazanyemo uburiganya bigatuma ahunga igihugu atishyuye abaturage.

Akarere kavuga ko abaturage benshi bamaze kuzurizwa ibyangombwa hakaba hasigaye abagera kuri 38 dosiye zabo zigishakishwa kugira ngo bose bishyurwe bitarenze ibyumweru bibiri.

Uwo rwiyemezamirimo Akarere kagombaga kumwishyura miliyoni 550 Frw, akaba yari yarahawe make, asigaye akazaherwaho mu kwishyura abaturage yakoresheje ntabahembe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza