Rulindo: Afunzwe acyekwaho kwiyita umukozi wa REG akambura abaturage amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2017 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafunze umugabo ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga yiyita Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo ufite imyaka 31 y’amavuko yafashwe ku wa 26 uku kwezi abeshya abaturage bo mu kagari ka Baraya, ko mu murenge wa Kinihira, ko azabafasha kubona vuba ingurane y’ibyabo biri ahateganyijwe gucishwa umuyoboro w’amashanyarazi.

Yongeyeho ko yari yijeje iyo serivisi ya baringa abantu 11 akaba yarafatiwe mu cyuho amaze kwakira amafaranga y’u Rwanda 350, 000 y’umwe muri bo.

IP Gasasira yagize ati," Mu rwego rwo kwereka abo yasabye amafaranga ko ibyo ababwira azabikora; kandi ko abishoboye, yandikaga imyirondoro n’ibikorwa byabo biri ahateganjijwe kunyuzwa ibyo bikorwa remezo.

Yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bo yasabye amafaranga abizeza kubaha serivisi adafitiye ububasha, nyuma yo gutahura ko ari Umutekamutwe."

Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati" Abatekamutwe nk’aba bambura abantu biyitirira Inzego zirimo iza Leta, Izikorera, Imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa Imiryango Idaharanira inyungu barahari. Buri wese arasabwa gushishoza kugira ngo batamucuza utwe; kandi agatungira agatoki inzego zibishinzwe abo babicyekaho."

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira, " Bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha no gufata ababikoze, cyangwa abafite imigambi yo kubikora."

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza