Rulindo: Akarere kahaye isoko rya miliyoni 527 Frw umutekamutwe aratoroka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabwe gukurikirana dosiye ya rwiyemezamirimo wahawe isoko rya miliyoni 527 Frw mu Karere ka Rulindo nyuma bikaza kugaragara ko ibyangombwa yatanze byari ibihimbano agafungwa igihe gito akarekurwa, akaza gutoroka.

Mu 2015 nibwo akarere katanze isoko ryo gukora umuhanda w’igitaka Kiyanza-Kiri-Murambi, ritsindirwa na Sosiyete EBS Group Ltd kuri miliyoni 527 Frw.

Mu masezerano uwo rwiyemezamirimo yasinye, yagombaga kurangiza imirimo mu mezi atandatu. Isoko yararikoze igihe yahawe kirarangira ibyo yiyemeje atarabirangiza.

Akarere kafashe umwanzuro wo gusesa isoko rihabwa undi kuko uwa mbere byagaragaraga ko yananiwe. Ryasheshwe rwiyemezamirimo wa mbere amaze kwishyurwa miliyoni 271 Frw.

Hatanzwe irindi piganwa, rwiyemezamirimo wa kabiri asaba akarere miliyoni 620 Frw ngo arangize imirimo uwa mbere yari yasize acumbitse.

Hashize amezi atatu rwiyemezamrimo wa mbere yambuwe isoko, haje kugaragara ibimenyetso ko n’ibyangombwa yari yaratanze byose ari ibihimbano, arafatwa arafungwa ariko nyuma y’igihe gito arafungurwa ahita atorokera ahantu hataramenyekana.

Ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), kuri uyu wa Mbere, bwahaswe ibibazo ku mpamvu bemeye gutanga isoko ku muntu ufite ibyangombwa by’ibihimbano.

Depite Kankera Marie Josée yavuze ko muri iryo soko hashobora kuba harabayemo ruswa mu kuritanga kuko uretse no kuriha umuntu watanze ibyangombwa by’ibihimbano, n’inyigo akarere kari karikoreye mbere yerekanaga ko uwo muhanda uzatwara miliyoni 901 Frw ariko kemera gutanga isoko ku muntu usaba amafaranaga make cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yavuze ko amakuru y’uko ibyangombwa byatanzwe ari ibihimbano bayahawe n’undi rwiyemezamirimo bakabona kubikurikirana.

Yagize ati “Mugenzi we witwa Théobald ni we waduhaye amakuru bamaze gushwana, aravuga ati ’mugenzure neza ziriya nyandiko’.”

Perezida w’Akanama k’amasoko muri ako karere yabajijwe impamvu batabanje gusuzuma ibyangombwa mbere yo gutanga isoko, avuga ko hari amakuru bari babonye make ariko bakabigiramo intege nke mu gukirikirana.

Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, yahise asaba Ubushinjacyaha gukurikirana icyo kibazo, hakarebwa impamvu rwiyemezamirimo yafunzwe agafungurwa ndetse n’impamvu yahawe isoko afite ibyangombwa by’ibihambano kandi agahabwa isoko bigaragara ko atazarishobora kuko yatse amafaranga make.

Rwiyemezamirimo yatorotse akarere kamusigayemo miliyoni 23 Frw ariko ngo hari n’abakozi yasize adahembye.

Abadepite basuye uwo muhanda bavuga ko ibikorwa byarangiye kandi ngo urebesheje amaso ukoze neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulido bwanisobanuye ku bakozi kahembye kandi barasezeye mu kazi, inzu za Leta zihabwa abakozi ntibishyuzwe, imikoranire idahwitse y’akarere na Rwanda Revenue Authority n’ibindi bibazo bitandukanye kagaragaweho muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015/2016.

Abayobozi b'Akarere ka Rulindo imbere ya PAC
Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal, yasabye ko Ubushinjacyaha gukurikirana uko iryo soko rya miliyoni 527 Frw ryatanzwe
Justus Kangwagye wahoze ayobora Rulindo
Meya w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel
Perezida w’Akanama k’amasoko mu Karere ka Rulindo
Umugenzuzi w’imari muri Rulindo (Internal Auditor) asobanurira abadepite iby'akarere ashinzwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza