Rulindo: Hatangiye iperereza ku mirambo itatu yagaragaye hafi y’umuhanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Mu mudugudu wa Kazi, akagali ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana hagaragaye imirambo y’abagabo bapfuye ariko icyabishe ntikiramenyekana.

Ni imirambo y’abagabo batatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 28 na 32.

Yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hafi y’agasantere ka Rusine kari ku muhanda uva i Kigali werekeza mu mujyi wa Gicumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Shabani Jean Claude, yabwiye IGIHE ko abantu ba mbere babonye iyo mirambo ari abanyamagare bari bagiye i Kigali.

Yagize ati “Ni abaturage bayibonye nka saa moya baraduhamagara. Hari abantu batwara amagare bajya i Kigali bahaciye mu gitondo bumva umwuka utari mwiza, barahagarara barebye babona utuntu tumeze nk’utuyira tujyayo, baharebye babona abantu (imirambo) nibwo baduhamagaye tugezeyo dusanga nibyo”.

Shabani yavuze ko kugeza ubu iyo mirambo itaramenyekana ba nyirayo, ndetse ngo babajije abaturage bo muri uwo murenge basanga nta bo bazi.

Yavuze ko urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rwahageze rugatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe abo bagabo.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, imirambo yari igiye kujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo hasuzumwe icyishe abo bantu.

Umurenge wa Ntarabana uherereye mu karere ka Rulindo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza