Rulindo: Umubitsi w’Umurenge SACCO afunzwe akekwaho kunyereza asaga miliyoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gashyantare 2017 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Karere ka Rulindo yataye muri yombi Umubitsi w’ikigo cy’imari iciriritse cyo mu murenge wa Base, (SACCO Izuba Base), acyekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo arenga miliyoni.

Uyu mukozi yafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’ubuyobozi bw’ iyo Sacco, bikaza kugaragara ko hari amafaranga ari kubura, ubwo buyobozi buhita bubimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko bakimara kumenya iby’iri bura ry’aya mafaranga, uwari umubitsi byavugwaga ko ari mu ba mbere bakekwa, yahise atabwa muri yombi, ariko ubugenzuzi n’iperereza rikaba rikomeje kugira ngo amenyekane niba nta yandi mafaranga yabuze, cyangwa niba nta bandi bantu bari inyuma y’inyerezwa ryayo.

Yavuze ati ”Nubwo ubugenzuzi n’iperereza bikomeje kandi bikaba bishobora kugira ibindi byerekana, twafashe umwanzuro wo kuba tumufashe kugira ngo adatoroka. Turizera ko iperereza rikomeje hari ibindi bintu rizagaragaza ku inyerezwa ry’aya mafaranga.”

IP Gasasira yakomeje avuga ko imicungire mibi y’ibya rubanda ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abacunga ibya rubanda kwirinda kubicunga nabi.
Mu kwezi gushize, Polisi ya Nyagatare yataye muri yombi abantu babiri barimo umuyobozi wa Sacco ya Nyagatare bakekwaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 4 y’iyo Sacco.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza