Rulindo: Umusore arakekwaho kwicisha nyirakuru ifuni

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Mata 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Umusore wo mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi mu karere ka Rulindo bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe arakekwaho kwica nyirakuru amukubise ifuni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahagana saa moya n’igice nibwo umukecuru witwa Nyirandegeya Marceline w’imyaka 79 y’amavuko yari yikoreye ifumbire mu gafuka agiye mu murima guhinga ahura n’umwuzukuru we uri mu kigero cy’imyaka 29, amukubita ifuni ahita apfa.

Uwo musore yabanaga n’ababyeyi be ari naho yaturutse aje kwica uyu nyirakuru basanzwe baturanye.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse yagiye ajyanwa kwa muganga agataha babona yakize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Sebagabo Nkuzimana Zazou yabwiye IGIHE ko kugeza ubu nta yindi myitwarire mibi bari bazi kuri uyu musore usibye kuba yari afite ubumuga bwo mu mutwe.

Gitifu Sebagabo yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kwicungira umutekano no gukumira ibikorwa nk’ibi by’uko abantu babura ubuzima, bagatabara kandi bagatangira amakuru ku gihe

Umusore ukekwaho kwica nyirakuru yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, sitasiyo ya Murambi naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Rutongo mu gihe hategerejwe ko ukorerwa isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza