Rulindo: Umuyobozi w’ishuri uherutse kuvugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye gutabwa muri yombi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kanyoni, ruri mu Kagari ka Budakiranya, mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, wari uherutse kuvugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, yatawe muri yombi nyuma yo gusanga hari mudasobwa eshatu zavanywe kuri iri shuri ayobora mu buryo budasobanutse.

Mu mpera za Werurwe 2019, nibwo Nikobamera Alexandre n’umwarimukazi witwa Nyiransabimana Liberée, batawe muri yombi bakurikiranyweho amagambo uyu mwarimukazi yabwiye mugenzi we warokotse Jenoside ko yamugizeho ingaruka nziza kuko yatumye yiga kandi wenda atari kwiga iyo itabaho.

Hari amakuru yizewe avuga ko Nikobamera Alexandre n’umwarimukazi witwa Nyiransabimana Liberée baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bakaza kurekurwa ari nabwo bahise basubira mu mirimo yabo.

Ku wa Kabiri nibwo Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel ariko kumwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano basuye iki kigo cya GS Kanyoni, mu rwego rwo kuganiriza abanyeshuri n’abarezi no kubahumuriza kuri iki kibazo giherutse kuhagaragara.

Umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri yabwiye IGIHE ko mu bibazo n’ibitekerezo byatanzwe harimo icy’ushinzwe kugenzura mudasobwa zahawe iki kigo, aho yavuze ko hari eshatu zahavuye mu buryo budasobanutse.

Bivugwa ko ushinzwe kugenzura izi mudasobwa yavuze ko afite amakuru ko mudasobwa eshatu zabuze muri iki kigo cya GS Kanyoni ariko ngo zavanwe kuri iri shuri n’umwarimu azijyanye kuzitanga nk’ingwate ngo bafungure umucungamutungo wa GS Murambi, wari waribwe mudasobwa hakozwe ubugenzuzi atabwa muri yombi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyinzuzi buvuga ko ku bufatanye n’inzego zirimo RIB, mudasobwa zagarujwe ndetse n’uwo mucungamutungo wafungujwe nyuma yo gutanga ingwate y’izo mudasobwa mu buryo butari bwemewe asabwa kwishyura izo yibwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yahamirije IGIHE ko izi mudasobwa zavuye kuri iki kigo mu buryo budasobanutse ariko kugeza ubu zikaba zaragaruwe naho Umuyobozi w’ikigo we akaba akurikiranyweho uburangare.

Yagize ati “Ni mudasobwa zahavuye barazifata bajya kuzishyura ahandi hantu zari zaribwe, nyuma barabikurikiranye bazikurayo rero ubwo hari gukurikiranwa uko zavuye aho ngaho kuri GS Kanyoni.”

Yakomeje agira ati “Twumvaga ataribyo kuba mudasobwa zava mu bubiko zikajya kwishyura ahantu bazibye, ukajya kuzishyura ahantu bagafungura umuntu cyakora ngo barazigaruye ariko ntabwo ariko bikwiye gukorwa.”

Umuyobozi w’ikigo wananiwe gutanga ibisobanuro ku kuntu izi mudasobwa zavanywe muri GS Kanyoni, umucungamutungo wa GS Murambi ndetse n’umugabo we (Wigishaga kuri GS Kanyoni ari nawe wazivanye kuri iki kigo akajya gufunguza umugore we), bahise bafatwa na Polisi bajyanwa gukorerwa iperereza kuri iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza