RURA yakajije umurego mu bukangurambaga ku mikoreshereze ya mubazi muri ‘Taxi Voiture’

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Ishami rigenzura Imitangire ya Serivizi zo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) rifatanyije n’irya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yakoze umukwabu wo kugenzura abashoferi badakoresha mubazi mu modoka nto zitwara abagenzi zizwi nka ‘Taxi Voiture’.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi 2019. Harebwaga niba abatwara ‘Taxi voiture’, bubahiriza amabwiriza yo gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi zizwi nka ‘meter.’

Muri Nzeri 2018, nibwo hatangijwe uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe mubazi ipima ibilometero imodoka yagenze, ikanagena igiciro cy’urugendo.

Ni ikoranabuhanga ryashyizweho mu guteza imbere umurimo wo gutwara abantu n’ibintu hifashishijwe ikoranabuhanga aho buri mushoferi utwara taxi voiture agomba gukoresha mubazi.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga bakoze bugamije kubwira abashoferi ibyiza byo gukoresha mubazi no kuzibukira abazikoresha nabi.

Yagize ati “Ni igikorwa gikomeza cyo kugenzura uko abatwara ‘Taxi Voiture’ bubahiriza ikoreshwa rya mubazi. Bamwe barazifite ariko ntibazikoresha uko bikwiye. Hari abazicomora cyangwa bakazizimya bagakoresha bwa buryo busanzwe bwo guciririkanya igiciro.’’

Yakomeje avuga ko “Twasobanuraga ko mubazi yaje ariyo kubafasha. Igabanya igihe, nta gushwana n’abagenzi, nta mpaka, nta no gutakaza umwanya. Ni ikoranabuhaga rigamije kubakura mu mikorere ya kera.’’

Kulamba yavuze ko iri koranabuhanga rizanafasha abatwara abagenzi gukorana n’abiganjemo ba mukerarugendo b’abanyamahanga basura u Rwanda.

Yagize ati “Iyi mubazi izafasha abashoferi bagorwaga n’ikibazo cy’ururimi mu kumvikana n’abanyamahanga. Ubu nta kugenekereza mu rurimi utazi kuko n’iyo wamutungira agatoki yamenya icyo ushatse kumubwira ku giciro yishyura.’’

Ikoranabuhanga rya mubazi kandi ryoroshya umutekano kuko rishobora kwifashisha GPS mu kureba aho imodoka iherereye no gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe yagize ikibazo.

Kulamba yavuze ko “Iri koranabuhanga ritanga umutekano kuko rifite GPS ku buryo wamenya aho imodoka iri. Iyo umuntu agize ikibazo uhita umutabara byihuse. N’iyo mpamvu ikoranabuhanga rishyirwamo imbaraga mu koroshya ubuzima bw’Abanyarwanda.’’

Ikoranabuhanga rya mubazi kandi rifasha abashoferi no koroherwa kubona inguzanyo muri banki kuko amakuru agaragaza amafaranga binjiza ku munsi aba abitse mu buryo bwa gihanga bwatuma amabanki abagirira icyizere bidasabye ingwate z’umurengera.

Hashize imyaka itanu uburyo bwo gukoresha mubazi bugeze mu Rwanda ariko kuva mu mpera za 2018 nibwo hatangiye gukoreshwa mubazi irimo GPS, ikagira batiri yayo ntivamo birakoranye, yakira ubutumwa bugufi, ikoreshwa n’igihe udafite amafaranga mu ntoki.

Ibihano biteganywa ku mushoferi wafashwe atwaye umugenzi igihe mubazi itari mu modoka cyangwa irimo itari gukora acibwa ibihumbi 200 Frw.

Polisi yasuzumaga niba abashoferi ba 'Taxi Voiture' bakoresha neza mubazi mu gutwara abagenzi
Ubu bukangurambaga buzakomeza gukorwa mu kwigisha abashoferi inyungu bafite mu gukoresha mubazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza