Rusizi: Abaturage barishyuza akarere amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo mu 2010

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abaturage 12 bakoreye ikigo cyitwa ECOGIPE cyubakaga iteme rihuza imirenge ya Gikundamvura na Muganza mu Karere ka Rusizi mu 2010, baratakambira akarere ngo kabishyure amafaranga yabo agera kuri miliyoni irenga.

Ni ikibazo cyaturutse ku iteme ryubatswe ku mugezi wa Rubyiro bikorwa n’ikigo ECOGIPE ariko nyuma rwiyemezamirimo yaje gusiga ibikorwa bitarangiye, amara umwaka wose byarahagaze bituma akarere gasesa amasezerano bari bafitanye.

Ni ikiraro cyagombaga kubakwa na miliyoni zisaga 35 Frw, rwiyemezamirimo ata ibyo bikorwa amaze gukora ibifite agaciro ka miliyoni 33,641,500 Frw, hakaba hari hasigaye miliyoni imwe n’ibihumbi 800 Frw nk’uko akarere kabigaragaza mu nyandiko.

Nyuma yo kubona ko asize ibikorwa, ku wa 22 Gicurasi 2013, akarere kanzuye ko amasezerano kari gafitanye na rwiyemezamirimo ahagarara ariko bayahagarika adahari kuko ngo ntiyigeze yitaba telefoni cyangwa ngo agaragaze ko nibura yabonye amabaruwa n’ubundi butumwa bwose yabaga yohererejwe.

Hanzuwe kandi ko ibikoresho byakoreshwaga aho hubakwaga bifatwa bikajyanwa ku Murenge wa Gikundamvura, bikazahava ari uko rwiyemezamirimo yishyuye abaturage yakoreshaga kuko yagiye atabishyuye.

Abaturage bakoze kuri icyo kiraro batangiye gusaba akarere ko kabishyura, nako kakababwira ko bakwiye kwihangana mu gihe uwo bakoreye ataraboneka.

Abo baturage babwiye IGIHE ko bishyuza akarere kuko ariko ko kasheshe amasezerano n’uwo bakoreraga, ibikorwa byo kubaka bigahabwa undi wanaje kubirangiza.

Mu 2014 akarere kanzuye guha abaturage 1,100,000 Frw muri 2,563290 Frw rwiyemezamirimo yari abarimo, kakavuga ko ayo kabishyuye ari yo kari karamufatiriye.

Abaturage ntibaranyurwa na n’ubu bifuza ko akarere kabishyura.

Hategekimana Jean Paul wari umuzamu kuri ibyo bikorwa we yagize ati “ Akarere kagomba kutwishyura amafaranga yasigaye nk’uko batwishyuye ubushize, dore ubu ndakennye kubera amafaranga yanjye banze kumpa, nibatwishyure n’ubushize baratwishyuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko abaturage bakwiye kwihangana mu gihe kagishakisha rwiyemezamirimo wabakoresheje,

Yagize ati “Amafaranga bishyuwe ni amafaranga twari twafatiriye yarwiyemezamirimo, ntabwo ari twe tubishyura ahubwo ni rwiyemezamirimo ugomba kubishyura, ubwo rero icyo turi gukora ni ukumukurikirana tumushakisha turi kumwe n’izindi nzego cyane cyane Polisi kugira ngo tumubone yishyure abaturage, inomero yakoreshaga ntikiriho ubu turi gufatanya na Polisi.”

Umuyobozi w’Akarere yaboneyeho gusaba abaturage kujya bakorera umuntu bafitanye amasezerano kugira ngo bajye babona uko barenganurwa kuko ngo muri abo hari n’abashaka kwishyurwa nyamara nta hantu hagaragara banditse ko bakoze.

Hategekimana Jean Paul wari umuzamu ahubakwaga iteme arasaba akarere ka Rusizi kubishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza