Rusizi:AbatwaraTaxi Minibus bakuwe umutima n’umusoro wavuye ku bihumbi 24 ukaba 75

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Ugushyingo 2016 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Abashoferi ba Taxi Minibus mu turere twa Rusizi na Nyamasheke baravuga ko babangamiwe n’amafaranga bita imisoro bacibwa, yazamutse akava ku bihumbi 24 akagera ku bihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Bavuga ko aya mafaranga yazamuwe n’ubuyobozi bwa koperative yabo, batagishijwe inama, bakibaza uko bazajya bayabona mu gihe n’ayo bari basanzwe batanga yari ababereye umutwaro bagereranyije n’ayo binjiza.

Ntakirutimana Venuste ati “Ibihumbi 24 bya parikingi ku kwezi ukongeraho n’igihumbi cya buri munsi yari amafaranga menshi none bayagejeje ku bihumbi 75;turavamo.”

Kanamugire Dismas umukozi w’impuzamakoperative y’abatwara abagenzi, RFTC mu karere ka Rusizi avuga ko aya mafaranga bayasabwe ku rwego rw’igihugu kandi ko ntawe bahatira kugumishamo imodoka ye.

Ati “ Utabishoboye yajyana imodoka ye mu ikompanyi ica make kuko nta muntu bafatira imodoka, ni ubuyobozi bwa RFTC ku rwego rw’igihugu bwayazamuye si i Rusizi na Nyamasheke gusa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwo buvuga ko aba bashoferi badakwiye kwitiranya amafaranga bacibwa n’imisoro igenwa n’Akarere.

Tuyishime Simeon ushinzwe imisoro mu karere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko aya mafaranga ntayo bazi mu karere kuko bo kuzamura amahoro bituruka ku cyemezo cy’inama njyanama y’akarere.

Ati “Mu misoro Inama Njyanama yemeje uyu mwaka nta cyo twigeze duhindura. Imidoka tuyishyuza amafaranga igihumbi iyo yinjiye muri gare igiye gupakira, ayo nkeka ko ashobora kuba ari gahunda ya koperative y’abatwara abagenzi bitiranyije n’amahoro akarere kaka, umuntu yabikurikirana.”

Iki cyemezo kiratangira gukurikizwa none tariki ya 4 Ugushyingo 2016, ku buryo ngo uzaba adafite ubushobozi bwo kwishyura ibihumbi 75 ku kwezi agomba guhita akura imodoka muri gare ya Rusizi.

[email protected]


Urifuza kuduha amakuru? Hamagara iyi nimero 4546
Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza