Kwamamaza

Rusizi: Babiri bafunzwe bakekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi

Yanditswe kuya 12-11-2016 saa 07:37' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rusizi ifunze abagabo babiri kubera kugerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakoreshaga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ku wa 10 Ugushyingo kugira ngo babashyire ku rutonde rw’ababitsinze kandi babitsinzwe.

Ababikoze ni Nirere Pantaleon wagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda na Hategekimana Matthieu wagerageje gutanga ingana n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bombi bakoraga ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara moto kikaba cyaraberaga mu kagari ka Cyangugu, ho mu murenge wa Kamembe.

Asobanura uko babigenje, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari yagize ati "Bamaze kubona ko batsinzwe ikizamini cyo guhaguruka, buri umwe yegereye umwe mu bapolisi bagikoreshaga agerageza kumuha ruswa kugira ngo amwongere ku bagitsinze ariko ntibyabahiriye kuko bafashwe bajya gufungwa."

Mu butumwa bwe, SSP Safari yagize ati "Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa kabiri mu kwezi. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwihutisha no kunoza iyi serivisi. Uwo ikizamini cyatsinze akwiriye kwihugura kugira ngo ubutaha azagitsinde aho kugerageza gutanga ruswa kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abagitsinze.Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye."

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga, ikaba mu byo ikora harimo gukangurira abaturarwanda kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’aho bayikeka.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muRwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved