Abadepite ba EALA basabye ko ibibazo byatewe na ‘Camera’ ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bikemurwa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 10:55
Yasuwe :
4 6

Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi (One Stop Border Post) mu Karere ka Rusizi ahazwi nka Ruhwa watangiye gukorerwamo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku bihugu byombi ku itariki ya 21 Nyakanga 2014 ariko ku ya 15 Ugushyingo 2016, abo ku ruhande rw’u Rwanda bavayo bagaruka mu nyubako bari basanzwe bakoreramo.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Ruhwa, mu Murenge wa Bugarama, bavuga ko bavuyeyo kubera ko Abarundi bashyize Camera mu biro bakoreraragamo, bazana intwaro n’abasirikare ku mupaka kandi amasezerano agenga One Stop Border Post ibihugu byombi byagiranye atabyemera.

Amakuru avuga ko Abarundi bashatse gushyira ‘camera’ ku mupaka batigeze bamenyesha u Rwanda. Ngo abasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi bahagarikiye abatekinisiye babo kugira ngo bashyire iryo koranabuhanga ku mpande z’ibihugu byombi.

Uko gushaka gushyira camera ku mupaka, byateye ubushyamirane biza gutuma abakozi b’u Rwanda basubira inyuma bajya gukorera mu nyubako bakoreragamo mbere y’uko iyo ‘border post’ yubakwa.

Uwo mupaka ubusanzwe wari wubatse ku butaka bw’u Burundi kuko ‘barebye ahantu hazima, igihugu kibaka cyatanga igice kimwe cyangwa ikindi kikaba cyatanga’.

Ibi bibazo byagize ingaruka ku baturage bakoresha uyu mupaka aho bavuga ko serivisi zisigaye zitinda ugereranyije na mbere, bagasaba ko ibyo bibazo byakemurwa bakongera kubona serivisi nziza.
Murekeye Yousuf wo mu Burundi yagize ati “Bakora ari bamwe no gukora batandukanye ntabwo bishobora kugenda kimwe, serivisi zarihutaga kuko twashyikiraga mu nzu imwe, ibikorwa byose bigakorerwa mu nzu imwe bikarangirira hariya, tukavamo tugenda ariko ubu unyura hamwe, ukajya ku wundi mupaka.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Mukamugema Madeleine wo mu Bugarama ati“Mbere ni ho byihutaka ubu biratinda, twagera n’i Burundi tugatinda.”

Ubwo Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuraga uyu mupaka, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2018, bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku buryo ibi bibazo byakemuka.

Fatuma Ndangiza umwe mu bahagarariye u Rwanda yagize ati “Ni ibibazo bya politiki kandi ngira ngo ibyinshi bituruka mu Burundi ariko icy’ingenzi inzego zibishinzwe zizahura ziganire. Natwe nk’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, tuzajya inama kandi raporo yacu tuyigeza ku bihugu biciye ku nama y’abaminisiteri, turizera ko bizakemuka.”

Muhia Wanjika wo muri Kenya wari uhagarariye iri tsinda, yavuze ko asanga ibi bibazo byoroshye akabigerenya n’amakimbirane yo mu muryango ndetse avuga ko bikwiye gushakirwa umuti abaturage bagakomeza guhabwa serivisi.

Yakomeje avuga ko bazakora umwanzuro bakawushyikiriza komite ishinzwe kurwanya amakimbirane muri EALA maze bagatanga umurongo bakurikije uko babonye kandi yizeye ko kizakemuka.

Umupaka wa Ruhwa unyurwaho n’abantu bagera ku 1000 ku munsi, abenshi muri bo ni abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abadepite ba EALA bari kumwe n'abayobozi b'Akarere ka Rusizi imbere y'inzu abashinzwe abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda basigaye bakoreramo
Umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi kuri Ruhwa
Abarundi ngo bashyize Camera mu biro Abanyarwanda bakoreragamo bituma bimuka muri One Border Post

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza