Rusizi: Icyorezo cya ‘Gumboro’ kimaze guhitana inkoko zigera ku 3000

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 21 Nyakanga 2018 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cy’indwara izwi nka ’Gumboro’ kimaze guhitana inkoko hafi 3000 zo mu mirenge ya Bugarama na Muganza mu Karere ka Rusizi, zikaba ari zimwe mu zari zahawe amakoperative y’urubyiruko rutishoboye mu rwego rwo kurufasha kurwanya ubushomeri no kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’Umurenge wa Bugarama, Kwizera Gedeon, avuga ko inkoko zatangiye gupfa tariki ya 5 Nyakanga 2018, muri icyo gitondo basanga hapfuye inkoko 60.

Yagize ati "Twaketse ko zaronzwe tubaza umuzamu ko nta muntu wahageze araduhakanira. Zitangira gupfa twasanze hapfuye 60 mu gitondo, byageze saa yine hamaze gupfa izirenga 500. Kugeza ubu dusigaranye inkoko zitarenga 100 mu 2340, izindi zarapfuye.”

“Twabonye bikomeye nuko twitabaza umuganga w’amatungo ku Murenge nawe araza arareba arumirwa, nyuma RAB yaje kureba ikiri kica izi nkoko nuko babagamo mirongo itatu basanga ni indwara yitwa ‘Gumboro’. Ubungubu dufite ikibazo kuko izi inkoko zadutwaye amafaranga arenga miliyoni eshanu, murumva turahombye kandi n’izindi turabona nta buzima".

Umwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu Murenge wa Muganza, Uwumukiza Chantal, we avuga ko basize inkoko ari nzima bagarutse mu gitondo basanza hapfuye inkoko 400.

Yagize ati "Twaratashye ku mugoroba dusiga inkoko ari nzima tuje mu gitondo dusanga inkoko 400 zapfuye".

Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, unakurikina iyi mishinga y’uturere yo gutera inkunga urubyiruko binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi, Dr Ndayisenga Fabrice, yavuze ko habaye uburangare mu guha izi nkoko urukingo rwa kabiri rw’irwara ya Gumboro, bituma zihita ziyirwara.

Yagize ati “Habayeho ikibazo cyo kuzikurikana ko iyo wibeshye ho gato zihita zirwara. Ubu turimo kugerageza gukemura imicungire y’izi nkoko kuko ibintu by’abantu benshi biragora, turabanza dukomeze tubigishe kuko bisaba kuzitaho cyane.”

Dr Ndayisenga avuga ko indwara ya Gumboro ifata inkoko iyo ariyo yose cyane cyane iza kijyambere. Kugira ngo uyirwanye ugomba kuzikingira uko byagenwe kugeza igihe zirangije gutera.

Agaruka ku bimenyetso by’iyi ndwara, yakomeje agira ati “Inkoko itangira kwanga kurya no kunywa, kwigunga ndetse no gutangira guhitwa, nyuma igahita ipfa.”

Mu mwaka ushize nibwo izi nkoko zatanzwe, mu Murenge wa Bugarama bahabwa izirenga 2400 zaguzwe arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda hakaba hamaze gupfa 2300, naho mu Murenge wa Muganza hatanzwe inkoko 1400 zaguzwe asaga miliyoni eshatu z’amafaranga, hakaba hamaze gupfa izirenga 500.

Izi nizo nkoko zisigaye mu zirenga 2400 bari bazanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza