Rusizi: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi, ibintu byose birashya

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Kanama 2016 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa tanu z’ijoro rishyira saa sita kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kanama, mu Mudugudu wa Gahinga mu Murenge wa Gihundwe; inzu yahiye imbere hose n’igisenge, ibyari birimo byose birangirika.

Ni inzu ya Nsengiyumva Emmanuel na Munganyinka. Inkongi yaturutse mu gikoni ngo kubera ba nyir’inzu bari bibagiwe kuzimya umuriro batekesheje, bituma [igikoni] gishya ndetse n’inzu irafatwa nkuko Muganga Allain,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe yabibwiye IGIHE.

Ati “Yahiye yose, nahageze umuriro ukiri kwaka, ikintu yabashije gukuramo ni matora imwe n’intebe ebyiri, bishobora kuba ari uburangare bwaturutse ku muriro usanzwe mu gikoni ukaza gufata igikoni n’inzu igashya.”

Akomeza avuga ko imbere yari yubatswe n’ibiti ariko inyuma ari amatafari ariko ko yahiye n’ibintu birimo bigashya ku buryo ibibarirwa agaciro ka miliyoni eshanu ari byo byatikiriyemo. Ni inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Si ubwa mbere inkongi y’umuriro igaragaye mu Karere ka Rusizi kuko no mu kwezi kwa kabiri uruganda rutunganya ibigori rukabikuramo ifu ya kawunga, ruherereye ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza u Rwanda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwafashwe n’inkongi ibyari birimo byose bikahangirikira.

Ibyari biri muri iyi nzu byose byakongotse usibye matola imwe n'intebe ebyiri byakuwemo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza