Rusizi: Umubyeyi arashinjwa gutwika umwana we amuziza 150 Frw

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi w’imyaka 34 wo mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, arashakishwa n’inzego z’umutekano ashinjwa gutwika umwana we w’imyaka itanu y’amavuko.

Abaturanyi b’uwo mugore bavuze ko uyu mubyeyi yatwitse umwana we ikiganza amuhanira ko yatwaye ibiceri bitatu bya 50 (150 Frw).

Yamutwitse mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza 2017 ariko inzego z’ibanze zamenye ayo makuru mu saa tatu za mu gitondo, zijya mu rugo rw’uyu muturage ariko ziramubura.

Ushinzwe iterambere ry’Akagari ka Nyange, Iyamuremye Innocent, yagize ati “Nibyo yamutwitse ukuboko noneho twamushatse twanamubuze. Uwo mudamu twamubuze ariko turacyari gukurikirana kugira ngo turebe ko yafatwa agashyikirizwa ubutabera. Yamutwitse amuziza ko ngo yamutwaye amafaranga 150, umuyobozi w’umudugugudu niwe ugiye kumujyana kwa muganga kuko na mitiweli niwe twazihaye.”

Ikiganza cy'umwana cyatwitswe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza