Rusizi: Umugabo wamburaga amafaranga abaturage yiyitirira ubucamanza yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi ifunze umugabo w’imyaka 49 ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana, nyuma yo kuriganya umuturage amwaka amafaranga, amubeshya ko ari umucamanza akaba azamufasha mu gufunguza umwe mu bana yareraga wari ufunze.

Uyu mugabo ucumbikiwe na Polisi kuva ku wa 12 Werurwe 2018, yafatiwe mu Karere ka Ngororero, agerageza kubikuza amafaranga ya nyuma yari yamwatse, amubwira ko igihe cyageze cyo kuburanishwa agomba kumwongera ayandi, dore ko hari ayo yamuhaye mbere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yavuze ko yafashwe amaze kwaka uyu muturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, yiyongera ku bihumbi 190 yari yarohererejwe kuri telefone igendanwa mu byiciro bitatu.

Yagize ati “Yafashwe nyuma y’uko yari amaze kwaka uyu muturage amafaranga ibihumbi 190, amwizeza gufungura umwe mu bana b’imfubyi arera wari ufunze, nyuma yo kumubeshya ko ari Perezida w’urukiko rwisumbuye.”

Yakomeje agira ati “Aya mafaranga yayohererejwe mu byiciro bitatu kuri telefone igendanwa, hanyuma yaje kumva atanyuzwe amubwira ko igihe cyo kumuburanisha kigeze akwiye kumwongera andi ibihumbi 300. Uyu muturage yagize amakenga niko guhamagara ku rukiko bamusobanurira ko ari ibinyoma, babimenyesha Polisi aza gufatirwa mu Karere ka Ngororero ashaka kubikuza ibihumbi 50, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.”

CIP Gasasira yasabye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka babizeza ibitangaza, babinyujije mu kwiyitirira ubuyobozi, abagira inama yo kwizera inzego z’ubuyobozi akaba arizo bagezaho ibibazo bafite, aho kwiringira abashaka kubasahura bababeshya.

Yagize ati “Abaturage barasabwa kuba maso bakamenya ko inzego za Leta zifite uko zubatse, ntibumve ko umuntu yakwiyitirira ubucamanza, Perezida w’urukiko cyangwa undi muyobozi uwo ariwe wese. Bagomba kumenya ko nta mukozi wa Leta ugomba kubaka amafaranga ngo amuhe serivisi, kuko umukozi wa Leta aba ahembwa.”

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwiyitirira imirimo adafitiye ububasha agira ngo yizeze icyiza maze akambura undi imari ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Mu Mujyi wa Kamembe rwagati ahaherereye Sitasiyo ya Polisi ifungiyemo uwafashwe yambura amafaranga abaturage yiyitirira ubucamanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza