Rusizi: Umuyobozi wa Sacco yatawe muri yombi acyekwaho kurigisa asaga miliyoni 25

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Ukwakira 2016 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa koperative yo kubitsa no kugurizanya, Umurenge Sacco, yo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi na polisi y’igihugu acyekwaho kurigisa asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2016 nibwo uyu muyobozi yatawe muri yombi.

Aya makuru y’itabwa ry’uyu muyobozi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu , Iyakaremye Jean Pierre.

Yagize ati “Hari nka saa kumi, inteko rusange ya Sacco yamuhagaritse kubera ikibazo cyo gucunga nabi umutungo wa Sacco. Hari raporo y’igenzura yagaragaye, nyuma yo guhagarikwa yahawe amezi atatu yo gusobanura aho amafaranga miliyoni 25 n’ibihumbi 900 yaburiye, bigeze muri iki gihe atari yabona ibisobanuro. Ni ibintu bigikurikiranwa ngo harebwe niba ari icungamutungo ritarakozwe neza.”

Akomeza agira ati “Niyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kumuhagarika, Polisi niyo yaje kumutwara. Twe dukorana na sitasiyo ya Kamembe njye nkeka ko ariho bamutwaye.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza