Rusizi: Urubyiruko rweretswe inzira yo kuva mu bushomeri babyaza inyungu ubukerarugendo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Ukwakira 2016 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Rusizi bagaragaje ko hari amahirwe menshi ahishe mu bukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, urubyiruko ruvuga ko rwugarijwe n’ubushomeri rushobora kubyaza umusaruro na rwo rukiteza imbere.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ukwakira 2016, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa by’Umuryango Nyarwanda w’Ivugabutumwa ( African Evangelistic Enterprise-AEE) muri aka Karere byabereye, mu Murenge wa Kamembe.

AEE Rwanda ikora imishinga itandukanye irimo gufasha abagore n’urubyiruko kwizigamira ndetse no kurwanya imiririre mibi mu bakiri bato.

Muri uyu muhango wo kuwitangiza, abitabiriye iki gikorwa barimo abahagarariye abagore, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi baterankunga bawo bagaragaje ko hari amahirwe ari mu Karere ariko atabyazwa umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Nsengiyumva Vincent de Paul avuga ko ugaragaramo ba mukerarugendo baza gusura ishyamba rya Cyamudongo, ribarirwa muri Pariki ya Nyungwe ariko usanga nta bakora ibintu bijyanye n’ubukorikori kandi bikundwa n’abahasura.

Ati “ Dufite amahirwe menshi mu Murenge wa Nkungu urubyiruko rwabyaza umusaruro, arimo kwibumbira hamwe rugakora ibikorwa bijyanye n’umuco nk’uduseke two guha ba mukerarugendo baza muri Pariki ya Nyungwe, ishami rya Cyamudongo. Hari ibumba benshi bazi ko rikorwamo amatafari, ariko baryifashisha bagakoramo ibibumbano byabafasha kudahugira mu ngeso mbi zirimo no kunywa ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko hari amahirwe urubyiruko rufite ariko rutabyaza umusaruro, cyane cyane mu Mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo.

Nubwo aba bayobozi banenga urubyiruko kutabyaza umusaruro amahirwe bafite, rumwe muri rwo rutaka ubushomeri buturutse ku kuba nta gishoro cy’ibanze rubona ngo rubashe kubyaza amahirwe arukikije.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, Ntakirutimana Adrien yagize ati “ Hari amahirwe menshi hano iwacu, natwe urubyiruko tuba tuyabona ariko igishoro kikaba imbogamizi kuko muri banki badusaba ingwate kandi ntayo dufite.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri AEE Rwanda mu Karere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba yatangaje ko bazibanda mu gufasha urubyiruko n’abagore kugerageza kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara.

Ati “Icya mbere tuzafatanya n’inzego zitandukanye, urubyiruko ndetse n’abagore tubaha ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no kwizigama, gucunga inguzanyo ziciriritse no kubahuza n’ibigo by’imari.”

Yakomeje agira ati “Hari amahirwe menshi babyaza umusaruro ku rugero rubashimishije, bazafashwa kumenya ayo mahirwe y’ubukerarugendo no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kandi urabona ko hari igice cy’abaturage bo muri Congo n’i Burundi bakenera ibivuye mu Rwanda.”

Ku ikubitiro ibikorwa by’uyu muryango byatangirijwe mu Mirenge ya Nkungu, Nyakarenzo na Nkombo, biteganyijwe ko uzaba wamaze kugezwa mu Karere kose mu myaka irindwi.

Umuryango AEE watangiye gukorera mu Rwanda mu 1984.

Umuryango AEE Rwanda watangije ibikorwa byo gutera inkunga urubyiruko n'abagore bo mu Karere ka Rusizi
Abayobozi batandukanye mu bikorwa byo gutangiza gahunda yo gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro umutungo ubakikije

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza