Rutsiro: Umusore n’inkumi biteguraga kurushinga bishwe n’umugezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Mata 2018 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro , biteguraga gushinga urugo batwawe n’umugezi mu mvura yaguye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Nizeyimana Emmanuel w’imyaka 21 na Nishimwe Claudette w’imyaka 33 bari barasezeranye imbere y’amategeko basigaje gusezerana imbere y’Imana, bagahita babana.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri nibwo batwawe n’umugezi muto witwa Mukebera , nyuma yo kuzuzwa n’amazi yaturutse mu gasantere ka Congo Nil nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Mwenedata Jean Pierre yabitangarije IGIHE.

Mwenedata avuga ko amakuru y’urupfu rw’abo bombi yamenyekanye ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Gatatu ubwo imirambo yabo yabonwaga n’abaturage bagiye guhinga mu Mudugudu wa Kagarama, Akagali ka Bugina.

Avuga ko umuryango w’umukobwa watangaje ko Nishimwe yari yiriwe ahinga hafi y’ako kagezi anahazirika ihene. Mu masaha y’igicamunsi, nibwo umukunzi we yahamusanze, hashize akanya imvura iragwa.
Ati “Dukeka ko ubwo bambukaga umugezi umwe yaguyemo, noneho undi akajya kumutabara na we agahita agwamo. Bahanutse ahantu harehare hari urutare kandi hateye ubwoba.”

Bivugwa ko ihene Nishimwe yari yajyanye zaje kwicyura mu masaha y’umugoroba.

Mwenadata ahamya ko bitari bisanzwe ko umugezi Mukebera uhitana ubuzima bw’abantu.

Imirambo y’aba bombi imaze kuboneka yajyanywe gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Murunda, ishyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza