Rwamagana: Abahinde bahavukiye bagabiye Akarere inzu banatangira kubaka ishuri rya miliyoni 400 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Mata 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Liladhar Jetha Jobanputra uhagarariwe n’umuhungu we akaba n’umuyobozi w’uruganda rwa Utexrwa, Kishor Jobanputra, washyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana impano y’inzu yasizwe n’umubyeyi wabo.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, Kishor yavuze ko batekereje kandi bakiyemeza kwegurira iyo nzu leta ihagarariwe n’Akarere ka Rwamagana, kugira ngo izakoreshwe ibyo ubuyobozi bubona bifitiye akamaro abaturage.

Yasabye ko Akarere kazabafasha kugira yandikwe kuri leta binyuze mu nzira ziteganywa n’itegeko, anashimira ubuyobozi bwa leta y’u Rwanda uburyo bukomeje guteza imbere igihugu bukagira n’uruhare mu guteza imbere isi muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubuyobozi buzareba icyo iyi nzu yakoreshwa cyagirira abaturage akamaro, by’umwihariko hakaba hazitabwa ku rubyiruko.

Yashimiye uyu muryango wa Jobanputra kuba ucyibonamo kuba Abanya-Rwamagana, ababwira ko n’abatuye muri aka karere babafata nk’abavandimwe kuko ari ho bavukiye.

Bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kandi, abagize uyu muryango wa Liladhar Jetha Jobanputra banashyize ibuye ry’ifatizo aho uyu muryango uzubaka ikigo cy’amashuli mu mudugudu wa Ndago mu murenge wa Munyiginya.

Kishor yavuze ko hashize imyaka 100 umuryango wabo ugeze i Rwamagana kuko Se yahatuye mu 1919 akahabyarira abana be. Bityo nk’abana bahavukiye bifuje kwizihiza iyi sabukuru bubaka amashuli azagirira abaturage akamaro.

Kishor yavuze nk’umuryango wabo bagize amahirwe yo kubona uburezi, bityo bifuza ko bwagera no ku bana b’i Rwamagana, mu gihe ishuli rizaba ryuzuye rikazegurirwa leta, rikitwa “Liladhar Jetha Jobanputra Foundations.”

Iki kigo gishya kigizwe n’ibyumba by’amashuli 10, icyumba cyagenewe ikoranabuhanga n’ibibuga by’imikino. Imirimo yo kubaka iri shuli izarangira itwaye miliyoni 400 Frw.

Abana batuye muri aka gace ishuri rigiye kubakwamo bakoraga urugendo rw’ibirometero bitari munsi ya bitatu kuko bajyaga kwiga mu wundi murenge.

Meya Mbonyumuvunyi yashimiye aba bahinde bagabiye Leta inzu y'umubyeyi wabo
Biteganyijwe ko iyi nzu izagira abo igenerwa bakayikoreramo, by'umwihariko urubyiruko
Hashyizwe ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ishuri rizatwara miliyoni 400 Frw
Hagiye kubakwa ishuri rizafasha abanyeshuri bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga

Amafoto: Akarere ka Rwamagana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza